Ni ibiganiro byabaye kuri iki cyumweru tariki 4 Ukuboza 2022, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta.
Ni ibiganiro byabaye mu gihe umwuka uri hagati y’ibihugu byombi utifashe neza, aho u Rwanda rushinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR mu kuruhungabanyiriza umutekano, mu gihe nayo irushinja gutera inkunga umutwe wa M23.
Abayobozi ba RDC bo bageze aho bavuga ko batewe n’u Rwanda, runyuze muri M23.
Mu butumwa yashyize hanze kuri uyu wa Mbere, Blinken yabanje kuvuga ko yagiranye ibiganiro by’ingirakamaro na Perezida Kagame, ndetse ko “Leta zunze ubumwe za Amerika zisaba u Rwanda kubahiriza ibyemeranyijwe i Luanda, birimo guhagarika inkunga u Rwanda ruha M23.”
Had a productive conversation with Rwandan President @PaulKagame to underscore the need for peace and security in eastern DRC. The United States urges Rwanda to honor commitments made in Luanda, including ending Rwanda’s support to M23.
— Secretary Antony Blinken (@SecBlinken) December 5, 2022
Ni ibirego u Rwanda rwakomeje guhakana, ruvuga ko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe, ko ibyo ari ibibazo bya Leta ya Congo.
Ni umutwe wubuye imirwano ushinja Leta ya Congo ko basinyanye amasezerano menshi agamije gukemura ibibazo by’umutekano, ariko ntiyubahirize.
Mu butumwa Minisitiri Biruta yanyujije kuri Twitter, yavuze ko Perezida Kagame na Blinken bagiranye ikiganiro cyiza, "ariko kutumva ikibazo mu buryo bumwe bikomeje kubaho."
Yesterday President Kagame had good discussions with @SecBlinken, but differences in understanding of the issue remain. The wrong and misguided approach of the international community continues to exacerbate the problem. 1/4
— Vincent Biruta (@Vbiruta) December 5, 2022
Yagarutse ku cyo yise umurongo umuryango mpuzamahanga wafashe muri ibi bibazo, ukomeje kubiremereza.
Yakomeje ati "Igisubizo kirambye gisaba ko inshingano zibazwa uwo zikwiye kubazwa."
Ikibazo cya mbere yagaragaje ni imikorere mibi ya Guverinoma ya Congo n’inzego zayo, n’inkunga bakomeje guha umutwe wa FDLR.
Muri ibyo bibazo kandi, Dr Biruta yanakomoje ku "kwivanga kw’amahanga n’igitutu muri gahunda z’akarere n’iz’umugabane, bituma RDC itabazwa uruhare rwayo bityo ntiyubahirize ibyo yiyemeje mu biganiro bikomeje."
Dr Biruta yakomeje ati "M23 ntabwo ikwiye kuringanizwa n’u Rwanda. Ntabwo ari ikibazo cy’u Rwanda rugomba gukemura."
"Impungege z’umutekano z’u Rwanda zikeneye gukemurwa, kandi aho abandi bazumva bitabareba, u Rwanda ruzakomeza kubyikorera."
RDC yakomeje gufata u Rwanda nk’umuterankunga wa M23, ku buryo yageze n’aho ivuga ko ruba ruyihagararariye mu biganiro bigaruka ku mwuka mubi uri mu burasirazuba bwa RDC.
Ibyo byatumye hafatwa imyanzuro myinshi irimo ko uyu mutwe ugomba kuva mu duce wafashe ugasubira inyuma mu bice bya Sabyinyo, ariko ntubikozwa kuko utagishwa inama mu biganiro biwureba.
Ahubwo wo uvuga ko ukeneye kuganira n’abahuza mu bibazo bya Congo barimo Perezida João Lourenço wa Angola washyizweho n’ibihugu bya Afurika, na Uhuru Kenyatta washyizweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Mu bindi Blinken yatangaje ko yaganiriyeho na Perezida Kagame harimo impungenge z’intambara yo muri Congo ku buzima bw’abasivili burimo kuhatikirira, abakomeretse n’abavanwe mu byabo, kimwe n’imvugo z’urwango n’ubugizi bwa nabi birimo kwibasira abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, ku buryo hari ibyago ko hashobora kuba amahano nk’ay’ahahise.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!