00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye guhurira mu biganiro muri Angola

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 July 2022 saa 08:05
Yasuwe :

Perezida Kagame na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, bagiye guhurira i Luanda muri Angola muri iki Cyumweru, mu biganiro bigamije gushakira umuti umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Ni ibiganiro byatumijwe n’umuhuza muri ibi bibazo, Perezida wa Angola, João Lourenço.

Amakuru Jeune Afrique yahawe n’umwe mu bayobozi ba RDC, avuga ko abo bakuru b’ibihugu bombi bazahurira muri Angola ku wa 5 cyangwa Ku wa 6 Nyakanga uyu mwaka. Ni mu gihe ngo uruhande rw’u Rwanda rwo rwatangaje ko ibiganiro biza kuba kuri uyu wa Kabiri keretse ngo hari impinduka zibayeho.

Tshisekedi amaze igihe ashinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’ingabo ze mu gihe rwo rwavuze ko ibibazo biri kuba muri RDC, bishingiye kuri Politiki y’imbere mu gihugu.

Perezida Kagame na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi, baraza guhurira mu biganiro muri Angola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .