00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije Icyumweru cy’Icyunamo (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 April 2022 saa 12:01
Yasuwe :

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije Icyumweru cy’Icyunamo ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, bacana n’urumuri rw’icyizere rugaragaza ubutwari bw’Abanyarwanda mu nzira yo kwiyubaka bava mu mwijima wa Jenoside.

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbere yo gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaragaje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakigera ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi bakiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije Icyumweru cy’Icyunamo
Bashyize indabo ku mva rusange ziri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Banunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zihashyinguye
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza Iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi
Urumuri rw’Icyizere rwaka mu gihe cy’iminsi 100 kingana n’icyo Jenoside yamaze kugeza ihagaritswe n’Ingabo za FPR Inkotanyi
Antoine Cardinal Kambanda mu isengesho ritangiza Icyumweru cy'Icyunamo
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari impanuka ahubwo yateguwe
Sibomana Jean Népomuscène, uvuka mu Karere ka Gatsibo ahazwi nk’i Rwankuba, yatanze ubuhamya bw’ibihe bigoranye yanyuzemo, umuryango we wose ukicwa
Perezida Kagame yavuze ko abanyamahanga badakwiye guha u Rwanda amasomo ku butabera bwarwo
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ari igihugu gito mu buso ariko ari kinini mu bijyanye n’ubutabera
Perezida Kagame yavuze ko uwashaka gusuzugura Abanyarwanda akwiriye kumenya ko nta buzima bufite agaciro kurusha ubwabo
Perezida Kagame yavuze ko mu mateka y’u Rwanda bigoye kwiyumvisha kuba umuntu yaba intwari kandi hari miliyoni y’abandi bapfuye kandi bari bakwiriye kurokorwa
Perezida Kagame yashimye abarokotse Jenoside, bakomeje gukomera bakabaho nk’abantu basanzwe, birengagije ibihe bikomeye banyuzemo
Perezida Kagame yavuze ko kuba Inkotanyi zitarigeze zihorera, ari uko zitandukanye n’abicanyi, bityo ko nta muntu ukwiriye kuzigereranya na bo
Perezida Kagame yavuze ko atumva impamvu hari ibihugu bikigowe no guha Jenoside yakorewe Abatutsi inyito yayo iboneye ahubwo bikumvikanisha ko hari n’abandi bishwe
Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA), Kayisire Marie Solange
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa
Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc
Minisitiri w'Ubabanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta
Antoine Cardinal Kambanda na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney
Minisitiri w'Umutekano, Alfred Gasana
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije
Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Habyarimana Béata
Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal Marizamunda
Minisitiri w'Ingabo, Gen Maj Albert Murasira
Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwari Pascal n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), Dr. Kaitesi Usta
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana
Uhereye ibumoso: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n'Ubumenyigiro Irere Claudette; Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata
Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga (ibumoso) n'Umugaba w’Agateganyo w’Inkeragutabara, Rtd Maj Gen Frank Mugambage
Umuhuzabikorwa w'Amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye (uwa kabiri iburyo ku murongo ubanza) mu banyamahanga bitabiriye iki gikorwa
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard na Mufti w'u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Jeannette Bayisenge na mugenzi we w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel
Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, mu badipolomate bitabiriye itangizwa ry'Icyumweru cy'Icyunamo
Korali y'Abanyeshuri bo ku Nyundo yaririmbye indirimbo zikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka

Kanda hano urebe andi mafoto menshi

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .