Perezida Kagame yageze i Paris ku mugoroba wo kuri uyu wa 03 Ukwakira 2024, avuye muri Latvia, aho yari amaze iminsi itatu mu runzinduko rw’akazi.
Iyi nama izayoborwa n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, afatanyije na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, izaba ifite intego igira iti "Hanga, shaka udushya, ubundi ukore ubucuruzi mu Gifaransa.," ikaba izibanda cyane ku guhanga imirimo mu rubyiruko.
Ku munsi wa mbere w’iyi nama, ku wa 04 Ukwakira 2024, Perezida Kagame na Madamu bazitabira umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyi nama ya 19 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ba OIF, mu Mujyi wa Villers-Cotterêts, uherereye mu bilometero 80 mu majyaruguru y’iburasirazuba ya Paris. Muri uwo mujyi ni ho Igifaransa cyemejwe nk’ururimi rw’igihugu cy’u Bufaransa mu 1539, gisimbuye Ikilatini.
Ku munsi wa Kabiri w’inama, Perezida Kagame azitabira ibiganiro bizabera mu muhezo bizaba byiga ku bwumvikane ku buryo bushya bw’imikoraranire hagati y’ibihugu, bizaba biyobowe na Perezida Macron.
Iyi nama izasozwa n’isinywa ry’amasezerano y’i Villers-Cotterêts
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!