00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye igitaramo cya Youssou N’Dour gikurikira Kwita Izina (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 5 September 2022 saa 07:54
Yasuwe :

Umunya-Sénégal wanditse izina mu muziki wa Afurika, Youssou N’Dour, yataramiye i Kigali mu ndirimbo ze zakunzwe ku Isi yose, abantu bamwereka urukundo mu gitaramo cyakurikiye ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi.

Iki gitaramo cyiswe ‘Kwita Izina Gala Night’ cyabereye mu Intare Arena i Rusororo, cyitabirwa n’abantu batandukanye barimo abari bitabiriye umuhango wo Kwita Izina n’abandi bakunzi b’umuziki wa Afurika.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo hamwe n’abandi bayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu.

Youssou N’Dour wigeze kuba Minisitiri w’Umuco muri Sénégal ni we wataramye kuri iyi nshuro. Ni mu gihe igitaramo nk’iki giheruka, cyari cyasusurukijwe na Ne-Yo wo muri Amerika.

Usibye uyu muhanzi watumiwe kandi hari n’abanyarwanda baririmbyemo nka Mike Kayihura umaze guhamya ubuhanga mu muziki na Ruti Joel uvanga ijyanya gakondo n’izigezweho.

Hatunguranye kandi itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya, riri mu bise amazina abana b’ingagi, maze abarigize baririmba indirimbo yabo yitwa ‘Nerea’, banavuga ko banejejwe no kuba bayiririmbye imbere ya Perezida Paul Kagame.

Aba basore barateganya kuzongera gukorera igitaramo mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri.

Muri ‘Nerea’ Sauti Sol ikomoza ku bigwi n’ubutwari bwa Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda akanahagarika Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994.

Muri iyi ndirimbo aba bahanzi banavuga ku bandi bagabo b’intwari n’abubatse amateka akomeye ku Isi nka Obama, Mandela n’abandi.

Youssou N’Dour yaje kujya ku rubyiniro ari kumwe n’itsinda rimufasha yibutsa abitabiriye iki gitaramo imyaka yabo yo hambere kuko yabataramiye mu ndirimbo ze zakunzwe guhera mu mpera za 80.

Mu ntangiriro z’imyaka ya 1990, ni umwe mu bahanzi bari bakomeye muri Afurika, ibihangano bye n’ubu biracyanyura abakuze. Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe nka ‘7 Seconds’ yafashijwemo na Sauti Sol, Birima, Sama Yaye n’izindi.

Youssou N’Dour yahamagaye Didier Drogba ku rubyiniro amufasha kubyina, abantu bari bitabiriye barizihirwa.

Uyu mugabo w’imyaka 62 yavutse ku wa 1 Ukwakira 1959. Afatwa nk’umwe mu bihangange mu muziki wa Afurika bigihumeka umwuka w’abazima.

Ku myaka 15 y’amavuko, Youssou N’Dour yatangiye kugaragara mu muziki ubwo yakoranaga ibitaramo n’itsinda ryo mu gihugu cye ryitwa Super Diamono, bakazenguruka Afurika y’Iburengerazuba.

Uyu mugabo abitse ibihembo byinshi yakuye mu muziki, yasohoye album ye ya mbere mu 1982 ayita ‘Ndiadiane Ndiaye’. Ni mu gihe iyo aheruka gusohora ari iyo yise Mbalax yagiye hanze mu 2019.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari bicaranye na Didier Drogba hamwe na Clare Akamanzi uyobora RDB
Perezida Kagame yongeye kwitabira igitaramo gikurikira umuhango wo Kwita Izina nyuma y'uko nanone yari yacyitabiriye mu 2019
Ni igitaramo cyari cyitabiriwe ku rugero rwo hejuru n'abakunzi b'umuziki wo muri Afurika
Youssou N’Dour yahamagaye Didier Drogba ku rubyiniro maze barawuceka
Didier Drogba yerekanye ko usibye kuba yarabaye umukinnyi w'umupira w'amaguru, akunda na muzika
Buri wese yari yirekuye
Mike Kayihura yasusurukije abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo ze zikundwa na benshi
Intare Arena yari yuzuye ibihumbi by'abakunda umuziki nyafurika
Ruti Joel yongeye guhamya ubutore bwe
Sauti Sol yanejejwe no kuririmbira imbere ya Perezida Kagame
Umunyamakuru Sandrine Isheja na Regis Isheja nibo bayoboye iki gitaramo
Sauti Sol yagiye ku rubyiniro itunguranye
Abari bitabiriye iki gitaramo batashye banyuzwe by'ikirenga
Youssou N’Dour yerekanye ko ari umuhanzi wubatse ibigwi mu muziki wa Afurika

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .