Perezida Kagame na Madamu bitabiriye amasengesho hamwe n’abasenateri ba Amerika (Amafoto)

Yanditswe na Habimana James
Kuya 23 Gashyantare 2019 saa 03:40
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isengesho “Codel Prayer Breakfast” ryahurije hamwe abayobozi bakuru b’igihugu n’itsinda ry’abagize Inteko Ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika, bari mu ruzinduko mu Rwanda.

Iri tsinda ry’abakomoka mu ishyaka ry’aba-Republicains riyobowe na Senateri James Inhofe uhagarariye Leta ya Oklahoma, rikabamo Senateri Mike Enzi uhagarariye leta ya Wyoming, Senateri John Boozman uhagarariye Arkansas na ba depite Greg Gianforte na Mike Kelly.

Rikunze gusura u Rwanda rikagirana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’igihugu bakanasengera hamwe.

Nyuma y’amasengesho, Perezida Paul Kagame yashimiye aba bashyitsi avuga ko ari iby’agaciro kuba ari inshuti z’u Rwanda kandi zikarusura mu buryo buhoraho.

Yagize ati “Ndabashimira kuba buri gihe mutubonera umwanya mugasura igihugu cyacu, tugasangira ibigira uruhare mu guteza imbere igihugu no mu iterambere dushaka kugeraho. Nk’iyo iri tsinda ridatekereza cyangwa ngo rihitemo kuza mu Rwanda rikajya ahandi, nta nubwo twari kubimenya. Ariko kuba bari hano kandi inshuro nyinshi, bivuze ko badufite ku mutima hamwe n’u Rwanda kandi ibyo turabishima.”

Perezida Kagame yabwiye aba bashyitsi ko bishimirwa iyo baje mu gihugu, ku buryo niba bifuza kubana n’abanyarwanda, u Rwanda ari igihugu cyabo cya kabiri.

Senator James Inhofe yashimiye Perezida Paul Kagame kubera uburyo yahinduye u Rwanda rukaba igihugu cyiza ku ruhando mpuzamahanga.

Yavuze ko iterambere riri mu Rwanda rizamuka uko umwaka utashye, ugereranyije n’uko rwari rumeze ubwo yahageraga bwa mbere mu myaka 22 ishize.

Ati “Nagiye mbwira bamwe mu bo turi kumwe bamwe batari bazi Afurika ko itandukaniro riri hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu kuri uyu mugabane, nababwiye ko u Rwanda aricyo gihugu kimeze neza muri Afurika kandi ubwo twakigeragamo ejo barabibonye.”

Yashimiye kandi uburyo Perezida Kagame yahinduye u Rwanda nyuma y’amakuba rwaciyemo mu myaka 25 ishize.

Abayobozi batandukanye bitabiriye aya masengesho
Ubwo Perezida Kagame yaramutsaga abitabiriye aya masengesho muri Kigali Convention Centre
Aya masengesho yateguwe n'umuryango Rwanda Leaders Fellowship
Senateri James Inhofe yashimye imiyoborere ya Perezida Kagame
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase ageza ijambo ku bitabiriye aya masengesho
Aba bayobozi baturutse muri Amerika baherekejwe n'abagore babo
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, hamwe na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga Dr Richard Sezibera
Bamporiki Edouard aganira n'umwe mu bashyitsi bitabiriye aya masengesho
Perezida Kagame na Madamu bari abashyitsi bakuru muri aya masengesho
Perezida Kagame yashimiye abagize Inteko Ishinga amategeko ya Amerika bamaze kuba inshuti z'u Rwanda
Abayobozi batandukanye bitabiriye aya masengesho
Aba bayobozi bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .