Mu bandi bayobozi bagaragaye muri iyi siporo yabaye kuri iki Cyumweru, tariki 22 Mutarama mu 2023, harimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana; Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Dr Yvan Butera; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, uwa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa.
This morning, President Kagame and First Lady Jeannette Kagame joined @CityofKigali residents for #CarFreeDay. The popular sporting activity takes place twice a month and aims to promote a healthier lifestyle & a green city. pic.twitter.com/Plg01ESE5j
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) January 22, 2023
Iyi siporo iba kabiri mu kwezi yongewemo imikino mishya ifasha abaturage batandukanye batuye Umujyi wa Kigali kugira icyo buri wese yibonamo.
Mu mikino mishya yongewe muri iyi irimo Tennis yo mu muhanda (Road Tennis), Basketball ikinwa n’abakinnyi batatu n’indi myinshi ifasha abayitabiriye.
Iyi siporo imaze no kuba umwanya w’abana n’ababyeyi ngo babe hamwe, aho benshi bagendana bari ku magare cyangwa bagenda n’amaguru.
Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali gukunda gukora siporo bityo bakagira ubuzima bwiza.
Hari hagamijwe kandi gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu mu gihe runaka.
Nubwo yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, iyi siporo imaze kuba umuco ugenda ukura, cyane ko no mu zindi ntara ziri kugenda zitabira gukora iyi siporo rusange.
Gukora siporo ni bumwe mu buryo bufasha abantu kwirinda indwara zitandura.
Ni mu gihe nk’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ku ndwara zitandura muri 2013, bwagaragaje ko 2.8% bafite umubyibuho ukabije, 14.3% bafite ibiro byinshi bitajyanye n’uko bareshya, naho 7.8% bafite ibiro biri munsi y’ibyo bakabaye bafite.
Umubyibuho ukabije wiganje mu mujyi cyane cyane mu bagore.
Ibinure biziba imiyoboro imitsi itwara amaraso, iyo hazibye ijya ku mutima cyangwa mu bwonko, ni byo bitera guhagarara k’umutima (heart attack) na stroke."
Umujyi wa Kigali uvuga ko iyi gahunda ya siporo rusange ya Car Free Day ari n’umwanya wo gukomeza kubungabunga ibidukikije n’ikirere muri rusange no kubungabunga ubuzima.
Muri aya masaha imodoka zidakoresha imihanda, imyuka zisohora yangiza ikirere iragabanuka.






























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!