Perezida Kagame na Madamu benyegeje urumuri rw’icyizere mu gutangiza iminsi 100 yo #Kwibuka26

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 7 Mata 2020 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, banenyegeza urumuri rw’icyizere mu gutangiza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26.

Kuri uyu wa 7 Mata 2020, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batangiye iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango wabaye mu gihe gito kandi witabirwa n’abantu bake mu rwego rwo gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho zo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva rusange, nyuma banenyegeza urumuri rw’icyizere.

Urumuri rw’Icyizere rusobanura kudatezuka ku rugamba rwo gushaka amahoro, kubabarirana ndetse no kugera ku bumwe n’ubwiyunge kw’Abanyarwanda.

Mu ijambo rye ryatambutse kuri Televiziyo, Perezida Kagame yavuze ko ubusanzwe haba imihango yo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku rwego rw’igihugu, urugendo rwo kwibuka, ijoro ry’icyunamo n’ibiganiro aho abantu batuye.

Yashimangiye ko kuba uyu mwaka bitazakorwa bidashobora kubuza abanyarwanda kuzuza inshingano yo kwibuka.

Ati “Ariko ibi bihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza kuzuza inshingano yo kwibuka no guha icyubahiro abo twabuze no gukomeza abarokotse. Hahindutse uburyo bwo kwibuka gusa”.

Bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, kuri iyi nshuro abaturage bazibukira mu ngo zabo babifashijwemo n’ibiganiro bizahita mu itangazamakuru: Radiyo, Televiziyo n’imbuga nkoranyambaga kandi hazakorwa ibishoboka kugira ngo ibikorwa byo kwibuka bigere no mu mahanga hakoreshejwe uburyo bw’iyakure.

Urwibutso rwa Kigali ni rwo runini mu gihugu urebye umubare w’abarushyinguyemo kuko basaga 250000 bavanywe hirya no hino muri Kigali no mu nkengero zayo n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akaza kubagarura ku nkombe.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi mu gutangiza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26
Perezida Kagame na Madamu benyegeza urumuri rw'icyizere ubwo batangizaga ibikorwa byo gutangiza Icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida w'Umuryango IBUKA, Dusingizemungu Jean Pierre, yunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Faustin Nteziryayo, ashyira indabo ku mva ziruhukiyemo inzirakarengane za Jenoside
Perezida wa Sena, Augustin Iyamuremye, yunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite, Donatille Mukabalisa, ashyira indabo ku mva
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yashyiraga indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .