00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame na Lee wa Singapore basubije abanenga ibihugu byabo buririye kuri demokarasi n’indangagaciro

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 27 June 2022 saa 04:39
Yasuwe :

Singapore n’u Rwanda ni ibihugu bidasiba mu mvugo z’abanyaburayi, banenga abayobozi babyo ko batimakaza demokarasi n’izindi ngangagaciro z’imiyoborere myiza.

Iyi ngingo iri mu byo Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong, bagarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru, cyabaye ubwo uyu muyobozi wo muri Aziya y’Iburasirazuba yakirwaga mu Rwanda.

Lee ni we Minisitiri w’Intebe wa Mbere wa Singapore ukoreye uruzinduko ku mugabane wa Afurika no mu Rwanda by’umwihariko. Yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Minisitiri w’Intebe Lee yavuze ko nk’abayobozi, ikintu cya mbere bagomba kwitaho ari ugukorera abaturage ibintu bizima, bagaharanira ko igihugu kijya imbere.

Ibyo bijyana no kugena umurongo n’icyerekezo igihugu kigomba gufata.

Ati "Ushobora kuba mu kuri cyangwa se ukibeshya. Nta muntu uba mu kuri buri gihe, nta muntu wihariye ubwenge ku Isi, bivuze ko wakira ibitekerezo by’abakunenga, by’abo mukorana ndetse n’iyo byaba biturutse hanze y’igihugu, utega amatwi."

Yavuze ko mu gihe abantu bakunenga nk’umuyobozi ugomba kwibaza impamvu yabyo, niba bashaka ko ukora neza. Nyuma yo kugenzura ikigamijwe, habaho gufata umwanzuro.

Ati "Kuko ni wowe uzirengera ibizavamo. Umuntu ukunenga, niba nkurikije inama zawe ibintu ntibigende neza, uzagaburira abaturage banjye? Uzabakira nibaba impunzi? Niba atari ibyo, urakoze ngushimiye ubufasha bwawe, ariko ngomba gufata inshingano, nkafata umwanzuro."

Singapore ku buyobozi bwa Lee ni igihugu kitahwemye kunengwa n’amahanga ko kitubahiriza amahame ya demokarasi, ko amatora yacyo akorwa mu buryo butubahirije demokarasi.

Ishyaka People’s Action Party ni ryo riri ku butegetsi kuva mu 1959. Riyoborwa na Lee Hsien Loong wasimbuye Goh Chok Tong wabaye Minisitiri w’Intebe wa Singapore kuva mu 1990 kugera mu 2004.

Hari nk’umutwe w’inkuru watambutse mu kinyamakuru kimwe cyo muri Amerika gikomeye, uvuga ko Singapore iyobowe mu buryo budashingiye ku mahame ya demokarasi, gusa ngo bisa n’aho bitanga umusaruro.

Lee yavuze ko umuntu uzamunenga yifashishije ingingo zidafite ukuri, atazemeranya na we, ariko mu kinyabupfura.

Ati "Nzasobanurira abaturage banjye uko numva ibintu, impamvu ndigukora ibintu muri ubu buryo, kugira ngo batagwa mu rujijo."

Yavuze ko abayobozi bafite inshingano zo kuyobora abaturage, kandi ko mu gihe bemeye ibyo bakoze, babahereza ubushobozi bwo gukomeza kuyobora binyuze mu matora, bitaba ibyo abandi bakaba aribo bayobora.

Perezida Kagame yavuze ko hari ibintu byinshi byavuzwe kuri demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’ibindi. Yavuze ko demokarasi yigaragaza mu buryo bwinshi, ku buryo hari ubwo abantu babyitiranya iyo bayirebeye mu ndorerwamo imwe.

Ati "Ibitekerezo binenga bishobora kumara imyaka 20, imyaka 30, bigahora byisubiramo. Hanyuma ugasubira inyuma ukareba, niba ibintu binenga u Rwanda cyangwa abayobozi barwo, ese koko mu myaka 20 nta kintu cyahindutse? Nta cyahindutse ku buryo ukunenga guhora ari kumwe?"

Perezida Kagame yavuze ko ibyo bigaragaza ko rimwe na rimwe abanenga bakoresha ingingo zitari ukuri, zitanaciye mu mucyo.

Ati "Kandi uko kunenga kujyana buri gihe n’amasomo. Ni nk’aho bavuga bati ugiye kunyigiraho kandi nzahora ari njye utanga amasomo. Ariko n’iyo wahabwa amasomo, uba wizeye ko uwigishwa azagera igihe akarangiza, akagera ahantu amasomo yagize akamaro."

Umukuru w’Igihugu yavuze ko icyo gihe biba bisaba ko abantu basubira inyuma bakagenzura ibyo binengwa n’ishingiro ryabyo. Yavuze ko ibyagezweho aribyo bikwiriye kuba byivugira.

Ati "Amaherezo icyo dukeneye, ni impinduka zabayeho mu buzima bw’abantu. Ntabwo ari uko unkunda cyangwa se utankunda [...] n’ubundi abo baturage nibo batanga umwanzuro niba hari ibyabakorewe."

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibitekerezo binenga wabana nabyo, ukabyigiraho, ariko ko umunsi ku wundi "abaturage bakeneye ibiryo ku meza, umutekano, kwishyira ukizana, gukorana n’ibindi bice by’Isi."

Perezida Kagame yavuze ko hari abantu biyemeje kunenga u Rwanda ku buryo bamara imyaka 30 mu mvugo imwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .