00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame na Fumio Kishida baganiriye ku mubano w’u Rwanda n’u Buyapani

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 14 Ugushyingo 2022 saa 03:49
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Fumio Kishida, bagiranye ibiganiro bigamije kurushaho gushimangira umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Ibi biganiro bya Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani byabereye i Bali muri Indonesia, aho bombi bitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bahuriye mu Muryango w’ibihugu 20 bikize ku Isi (G20).

Ibiganiro byabo byibanze ku kurebera hamwe uko u Rwanda n’u Buyapani byarushaho guteza imbere umubano n’ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ibikorwaremezo n’ishoramari yaba irikozwe n’inzego za Leta cyangwa iz’abikorera.

Ku ruhande rw’u Rwanda ibi biganiro byanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta ndetse na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana.

U Rwanda n’u Buyapani bisanganywe umubano mwiza ndetse n’ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga.

Mu 1965, ni wo mwaka wabaye intangiriro y’umubano mwiza w’u Rwanda n’u Buyapani kuko ari bwo Masaya Hattori wari umuhanga mu bijyanye n’amabanki yoherezwaga i Kigali bigizwemo uruhare n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, ngo abe mu ba mbere bayoboye Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR.

Kuva icyo gihe u Buyapani bwatangiye kubona u Rwanda nk’igihugu rushobora gukorana na cyo ndetse ibihugu byombi byatangiye kugirana amasezerano y’imikoranire kugeza ubwo mu 2005, Ikigo cy’Abayapani Gishinzwe Iterambere, JICA, cyafunguraga ibiro byacyo i Kigali.

Mu 2010, nibwo u Buyapani bwafunguye Ambasade yabwo mu Rwanda, iba intangiriro yo gushimangira umubano wari usanzweho cyane ko kugeza icyo gihe Perezida Kagame yari amaze gukorera ingendo muri icyo gihugu n’abayobozi bacyo bamaze kugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Mu 2008, u Buyapani bubinyujije mu Kigo cy’Abayapani Gishinzwe Iterambere, JICA ku bufatanye n’Umuryango Nyafurika Uharanira guteza imbere Ubuhinzi, AGRA, batangije umushinga ugamije guteza imbere igihingwa cy’umuceri binyuze mu kongera umusaruro wacyo.

Ni umushinga wiswe CARD [Coalition for African Rice Development], ukaba ukorera mu bice bitandukanye by’u Rwanda by’umwihariko ahahingwa umuceri.

JICA kandi yafashije abahinzi muri gahunda zijyanye no kuhira imyaka aho by’umwihariko hari umushinga wo guhugura abahinzi ku buryo bugezweho bwo gufata amazi no kuyasaranganya mu bijyanye no kuhira.

Muri Mutarama 2022 u Rwanda n’u Buyapani kandi byashyize umukono ku masezerano mashya y’imikoranire mu by’ikoranabuhanga, yitezweho kurufasha kuba icyitegererezo muri urwo rwego haba muri Afurika no ku Isi muri rusange nk’uko bikubiye mu ntego z’Icyerekezo 2050 rwihaye.

Akubiyemo ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wiswe “Digital and Innovation Promotion [Guteza imbere ikoranabuhanga n’ihangwa ry’udushya]”, ufite intego zo guhanga ibireberwaho mu kugeza ikoranabuhanga ry’u Rwanda ku gasongero ka Afurika.

Mu rwego rwo kurushaho gushimangira uyu mubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bupani, mu 2019 Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri iki gihugu ndetse yakirwa n’Umwami w’Abami, Akihito.

Ibi biganiro hagati y’u Rwanda n’u Buyapani byabereye i Bali muri Indonesia
Ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Fumio Kishida bigamije gushimangira umubano mwiza hagati y'u Rwanda n'u Buyapani
Perezida Kagame na Fumio Kishida baganiriye ku mubano w’u Rwanda n’u Buyapani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .