Perezida Kagame mu bazahabwa igihembo cyo gukora impinduka zigamije iterambere rya Afurika

Yanditswe na Habimana James
Kuya 21 Nzeri 2019 saa 02:32
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame, uwa Gambia Adama Barrow, umuyobozi mukuru w’ikigo gikora iby’ingendo zo mu kirere muri Nigeria, Allen Onyema, ni bamwe mu bayobozi bakomeye bazahabwa ibihembo mu nama yiga uko umugabane wa Afurika warushaho gutera imbere.

Aba ni abantu bagize impinduka zikomeye mu guteza imbere umugabane wa Afurika.

Iyi nama izwi nka, Africa Advancement Forum izaba tariki 31 Ukwakira uyu mwaka, ibere muri Hotel Marriott iherereye i Londres mu Bwongereza.

Izaba ifite insanganyamatsiko ivuga ku ‘Kubaka Afurika hagendewe ku nkingi zirimo amahoro, umutekano, kwikorera no guteza imbere ubushobozi bw’abantu’.

Izahuza abikorera na leta, intego ari uguteza imbere ubukungu bw’umugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yagize uruhare mu kuyobora amavugururwa aganisha ku kwigira k’uyu muryango aho gutegereza inkunga z’amahanga.

Amavugurura Kagame yayoboye, yagaragaje ko kugira ngo AU yihaze mu ngengo y’imari hakwiriye umusoro wa 0.2 % ku bicuruzwa biva mu mahanga, buri gihugu kikayatanga buri mwaka.

Intego ni ukubona nibura miliyari 1.2 z’amadolari azajya afasha ibikorwa bya AU buri mwaka, igasezerera inkunga z’amahanga.

Ni nawo mwaka kandi ibihugu bya Afurika byahuriye i Kigali maze 44 bigashyira umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange (AfCFTA).

Ni amasezerano agamije koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, bikabasha guhahirana mu buryo bworoshye ugereranyije nuko byakorwaga. Ni umushinga watangiye AU ikitwa OUA mu 1980 mu kiswe Lagos Plan of Action ariko birangira uciwe intege n’ibihugu by’amahanga.

AfCFTA ni isoko rizahuriza hamwe abaturage bagera kuri miliyari 1.2 batuye Afurika, n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe wa miliyari ibihumbi 2.5 z’amadolari ya Amerika.

Abategura iyi nama bavuze ko “Nyuma yo guhamagararira gutoranya abazahembwa muri iyi nama nka kimwe mu bikorwa biyiranga, abantu bakomeye kuri uyu mugabane nibwo bahisemo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, uwa Gambia Adama Barrow, Visi perezida wa Liberia Jewel Howard Taylor, Minisitiri w’intebe wa Mali Boubou Cisse, umuyobozi w’ikigo Justina Mutale Foundation, Justina Mutale, umuyobozi mukuru wa Airpeace Airline, Allen Onyema.”

Abategura inama bavuga ko ifatwa nk’urubuga rw’aho abanyafurika bahura bagafata umwanya, bakaganira icyateza imbere uyu mugabane.

Iyi nama kandi yitabirwa n’abanyafurika batandukanye bari hirya no hino ku isi, bafite umuhate n’umutima wo gushaka icyateza imbere umugabane wabo.

Iyi nama “iha urubuga abayirimo rwo gusangira ibitekerezo hagati y’abacuruzi bakomeye b’abanyafurika, abagitangira uyu mwuga na ba rwiyemezamirimo mu nzego zitandukanye.”

Derick Mudiaga Akakabota umwe mu bategura iyi nama, yavuze ko “Umugabane wacu urimo guhura n’ibibazo bikomeye bikeneye kugira icyakorerwa abaturage, iyi niyo mpamvu turi ku gitutu ku buryo dukora amahitamo, no kwihutisha serivisi duha abaturage.”

Avuga ko ibi bihamagarira abayobozi gukomeza kugira ibyo bakora, kwagura ibikorwa remezo byaba mu bikorera muri leta n’ibindi.

Abazitabira iyi nama bazatanga ibiganiro n’ibitekerezo biganisha mu kwihutisha iterambere kuri uyu mugabane, ibi bikaba aribyo bizavamo ibizashyirwa mu myanzuro izatangazwa ubwo iyi nama izaba igeze ku musozo.

Afurika ni umugabane utuwe n’abaturage barenga miliyari 1.3 ariko ukaba ukigaragaramo abakene batari bake.

Abanyafurika barenga miliyoni 400 babarirwa mu munsi y’umurongo w’ubukene, aba bakaba bagize 70% by’abakene bakennye cyane ku isi yose.

Nubwo bimeze gutya, abayobozi kuri uyu mugabane bagiye bafata ingamba zikomeye zirimo ko mu 2030 abaturage bangana na miliyoni 45, bazaba baravanwe mu bukene bukabije, naho ubukene bukazagabanwa buve kuri 33.5% bugere kuri 24%.

Kugeza muri uwo mwaka nyamara ngo abanyafurika bangana na miliyoni 377, bazaba bakoresha idorali riri munsi ya 1.90 ku munsi.

Perezida Kagame yafashije umugabane wa Afurika gukora amavugurura ya AU

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza