00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bakiriwe na Emmanuel Macron

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 October 2021 saa 05:06
Yasuwe :

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yaganiriye n’abakuru b’ibihugu bya Afurika barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba bakuru b’ibihugu bahuriye mu Nama y’Ibihugu bikize, G20, iri kubera mu Mujyi wa Roma mu Butaliyani.

Perezida Kagame uhagarariye Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere, NEPAD na Félix Tshisekedi uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ni bo bakuru b’ibihugu bya Afurika batumiwe muri iyi nama.

Perezida Macron yakiriye aba bakuru b’ibihugu ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, mu nama yabereye mu nyubako ya Palazzo Farnese isanzwe ikoreramo Ambasade y’u Bufaransa mu Butaliyani.

Iyi nama yahuje abakuru b’ibihugu bya EU-AU yaganiriwemo imyiteguro y’inama izahuza imiryango yombi mu mwaka utaha wa 2022.

Perezida Macron yizera ko imikoranire hagati y’imigabane yombi yubakira ku bwubahane bw’impande zombi hibandwa ku bukungu n’umutekano.

Iyi nama yitabiriwe kandi n’abayobozi barimo Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki; Chancelière w’u Budage, Angela Merkel; Perezida wa Espagne, Pedro Sanchez; Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi, Mark Rutte; Perezida w’Akanama ka EU, Charles Michel na Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula Van Der Leyen.

Perezida Macky Sall wa Sénégal na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo bitabiriye iyi nama hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho.

Abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama nyuma y’uko mu Mujyi wa Kigali haheruka gusozwa iy’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Iyi nama yabaye ku wa 25-26 Ukwakira 2021, yasuzumiwemo ingingo zirimo ubufatanye hagati ya Afurika n’u Burayi mu ngeri zirimo ubukungu, ubuzima ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

Ni inama itegura iy’abakuru b’ibihugu by’iyo miryango yombi izabera i Bruxelles muri Gashyantare umwaka utaha, iziga ku bufatanye mu ishoramari, uburezi, ubuzima, abimukira, urujya n’uruza n’ibindi.

Abayitabiriye bagarutse ku bufatanye bukwiye kuranga impande zombi ndetse u Burayi bugaragaza ko bwifuza gufatanya na Afurika mu bikorwa birimo no kubaka inganda zikora imiti n’inkingo kuri uyu mugabane wa Afurika.

Impande zombi zagaragaje ko ubu ari uburyo bwafasha umugabane wa Afurika kugira ubushobozi buhagije bwo kwitegura indwara z’ibyorezo zishobora kwibasira Isi mu gihe kizaza.

U Rwanda, Sénégal na Afurika y’Epfo ni byo bihugu bya mbere bigiye kubakwamo inganda zigezweho zikora inkingo n’imiti bizafasha Afurika kwihaza ku bijyanye n’imiti.

Ubufatanye bwa Afurika n’u Burayi bwatangiye mu 2000 ariko ingingo z’ingenzi z’ubufatanye zitangira mu 2007.

Perezida Kagame asuhuzanya na Macron w'u Bufaransa
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, aganira na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, asuhuzanya na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Perezida Kagame yitabiriye iyi nama yatumiwemo abanyacyubahiro batandukanye barimo Chancelière w’u Budage, Angela Merkel
Iyi nama yahuriyemo abakuru b'ibihugu bya Afurika n'ibyo ku Mugabane w'u Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .