00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame azitabira inama ku ikoranabuhanga rikoreshwa muri banki igiye kubera i Kigali

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 18 February 2025 saa 05:56
Yasuwe :

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yatangaje ko Perezida Paul Kagame, ari umwe mu bazitabira Inama mpuzamahanga y’lhuriro ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari rizwi nka Fintech, izabera i Kigali hagati yo kuva ku wa 24 na 26 Gashyantare 2025.

Iyi nama itegurwa n’Igicumbi mpuzamahanga cya serivisi z’imari n’amabanki cya Kigali [KIFC] ku bufatanye na Banki Nkuru y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, BNR, yahamagariye abafite aho bahuriye n’urwego rw’imari kuzitabira iyi nama izahuriza hamwe abayobozi bakuru, ba rwiyemezamirimo, abashoramari, ibigo binini by’ubucuruzi ndetse n’imiryango itandukanye, bashakira hamwe ibisubizo byo kugera kuri serivizi z’imari bidaheza no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwiza.

Iyi nama yagombaga kuba hagati yo ku wa 26 na 27 Kanama 2024, ariko irasubikwa yimurirwa muri uyu mwaka.

Hatangajwe ko impamvu yo kwimurira iyi nama mu 2025 ari cyo “gihe cyiza cyo guhura no kuganira ku ngingo zinyuranye kuri buri wese wisanga mu rwego rw’ikoranabuhanga ryifashishwa muri serivisi z’imari.”

Biteganyijwe ko iri huriro rizahuriza hamwe abagera ku 2000 barimo abayobozi ku rwego rw’Isi no mu Karere.

Imibare ya FinSope 2024 igaragaza ko serivisi z’imari zigera ku Banyarwanda 96%, muri bo 86% bakifashisha telefoni igendanwa mu kuzigeraho.

Ihuriro nk’iri ryaherukaga kubera mu Rwanda kuva tariki 20 kugeza ku ya 22 Kamena 2023 aho n’ubundi ryatangijwe ku mugaragaro na Perezida Kagame, washimye uko iri koranabuhanga riri kuzana impinduka ku Mugabane wa Afurika, icyo gihe anagaragaza ko ari ngombwa ko rigezwa kuri bose cyane cyane abagore kuko bari bakiri inyuma.

Perezida Kagame niwe watangije inama nk'iyi yabereye i Kigali mu 2023
Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia, ni umwe mu bari bitabiriye iyi nama ubwo iheruka kubera i Kigali
Iyi nama ihuriza hamwe abayobozi bakuru, ba rwiyemezamirimo, abashoramari, ibigo binini by’ubucuruzi ndetse n’imiryango itandukanye bifite aho bihurira n'urwego rw'imari
Inama mpuzamahanga y’lhuriro ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari rizwi nka Fintech, izongera kubera i Kigali hagati yo kuva ku wa 24 na 26 Gashyantare 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .