Perezida Kagame arayobora umuhango wo gusoza amasomo y’abofisiye 320

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ugushyingo 2019 saa 11:37
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yageze mu Ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye i Gako mu Karere ka Bugesera aho agiye kuyobora umuhango wo gusoza amahugurwa ku basirikare barenga 320 bo ku rwego rw’abofisiye.

Uyu muhango uri kubera i Gako kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2018. Witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye no mu gisirikare n’imiryango y’abasoza amasomo.

Abanyeshuri basoje amahugurwa binjiye muri Ishuri rya Gisirikare i Gako nyuma yo kurangiza Icyiciro cya Kabiri cya kaminuza mu masomo atandukanye, barahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant.

Muri bo harimo abamaze imyaka ine bahabwa Impamyabumenyi mu by’Ubuvuzi, Ikoranabuhanga n’Ubumenyi bw’Imibanire y’abantu hongewemo n’ubwa Gisirikare (Social and Military Science, Engineering and General Medicine).

Ishuri rya Gisirikare rya Gako ritanga amahugurwa y’ibyiciro bitatu. Icya mbere ni ababa bararangije Kaminuza bahabwa amahugurwa y’umwaka umwe, abarangije Kaminuza bafite ubumenyi bwihariye bukenewe mu ngabo biga amezi atandatu n’abahabwa amasomo y’igihe kirekire mu mashami y’Ubuvuzi, Ikoranabuhanga n’Ubumenyi bw’Imibanire y’abantu hongewemo n’Ubumenyi mu bya Gisirikare.

Inyubako z’Ishuri rya Gisirikare rya Gako zubatswe mu 1960. Mu 1974 nibwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku binjira mu gisirikare bato.

Iri shuri rifite umwihariko w’uko mu 1994 ariho hahurijwe ingabo za Ex-FAR zije kwinjizwa mu Gisirikare cya RPA. Mu 1999 nibwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku bofisiye bakuru.

Perezida Kagame ubwo yasuhuzaga abasoje amahugurwa n'amasomo ya gisirikare
Perezida Kagame, Minisitiri w'Ingabo, Gen Maj Murasira Albert, Umugaba Mukuru w'Ingabo Gen Jean Bosco Kazura n'Umujyanama w'Umukuru w'Igihugu mu bya gisirikare Gen James Kabarebe ubwo bari bageze ahabereye uyu muhango
Abagera kuri 320 nibo bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .