Perezida Kagame arayobora Inama y’Ubutegetsi ya Smart Africa

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 7 Ukuboza 2020 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Paul Kagame arayobora Inama y’Ubutegetsi ya Smart Afica iteganyijwe kuri uyu wa 7 Ukuboza 2020, igamije gusuzuma ibikorwa bya Smart Africa, gahunda igamije ko ikoranabuhanga riba umusingi w’ibindi bikorwa by’iterambere rya Afurika binyuze mu gukoresha umuyoboro mugari wa internet ihendutse.

Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya cyenda, biteganyijwe ko iri bwitabirwe n’abakuru b’ibihugu bya Afurika bagera kuri 30, ndetse n’abandi bayobozi b’ibigo bikomeye ku rwego rwa Afurika bitandukanye.

Mu itangazo ryanyujije ku rubuga rwa Twitter rwa Transform Africa, ryavuze ko iyi nama iri busuzume ibikorwa bya Smart Africa mu mwaka ushize, ndetse inige ku iteganyabikorwa by’umwaka uri imbere.

Ryagize riti “Iyi nama iri bwige ku bikorwa byagezweho na Smart Africa mu mwaka ushize, ndese inashyireho intego z’umwaka utaha.”

Iyi nama biteganyijwe ko iri burebere hamwe uburyo bwo gushyiraho internet ihendutse kugeza mu 2025, kurebera hamwe igishushanyo mbonera cy’ibyaro biteye imbere, kwiga ku buryo bwo gushyiraho za Ambasade za Smart Africa, kwiga k’uburyo bwo gushyiraho ishuri ryigisha iby’ikoranabuhanga (Smart Africa Digital Academy) n’ibindi.

Smart Africa yamuritswe mu 2013 n’abakuru b’ibihugu birindwi, imaze kugera ku bihugu 30, byiyongeraho imiryango iharanira iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .