Perezida Kagame aratangiza umwaka w’ubucamanza wa 2018/19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Ukwakira 2018 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukwakira, aratangiza umwaka w’ubucamanza wa 2018/19 mu muhango uteganyijwe kubera mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Biteganyijwe ko uza kwitabirwa n’abantu barenga 600 barimo abacamanza, abashinjacyaha, abanditsi b’inkiko n’abandi bayobozi batandukanye b’inkiko.

Mu mwaka ushize w’ubucamanza, inkiko zakiriye ibirego 63,360 aho muri byo 65% byari bigize ibyaha byashyikirijwe inkiko zo hirya no hino mu gihugu.

Abunzi kandi ni bamwe mu bagize uruhare mu itangwa ry’ubutabera buboneye aho ibirego 11,861 mu 13,919 byabashyikirijwe, byakemuwe bidasabye gushyikirizwa inkiko.

Uyu mwaka ushize kandi wasize hashyizweho urukiko rw’ubujurire rwagabanyije igihe urubanza rwamaraga kugira ngo rwakirwe mu Rukiko rw’Ikirenga, kiza ku mezi 30 kigera kuri arindwi.

Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso na bamwe mu bayobozi b'Urwego rw'Ubutabera ubwo batangiraga imirimo y'umwaka wa 2017/18

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza