Perezida Kagame arageza ku Banyarwanda uko igihugu gihagaze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ukuboza 2020 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere saa Saba arageza ku Banyarwanda uko igihugu gihagaze, mu ijambo ageza ku baturage rimwe mu mwaka.

Ubusanzwe iri jambo Umukuru w’Igihugu yarivugiraga mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, ariko muri uyu mwaka yarasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukaza umurego.

Ubwo iyi nama yasubikwaga, hanzuwe ko ku wa 21 Ukuboza, hateganyijwe ikiganiro Umukuru w’Igihugu azagirana n’abayobozi, abanyamakuru n’abaturage ari nacyo kizatangarizwamo ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze.

Kuri iyi nshuro byitezwe ko iryo jambo riha ihumure Abanyarwanda nyuma y’ibihe bikomeye igihugu cyanyuzemo bya Coronavirus, bigahungabanya ubukungu n’imibereho muri rusange.

Ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze, riteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 98 ivuga ku nshingano z’Umukuru w’Igihugu.

Mu gika cyayo cya gatatu ivuga ko ‘Perezida wa Repubulika, rimwe mu mwaka, ageza ku Banyarwanda ijambo rigaragaza uko Igihugu gihagaze’.

Perezida Kagame arageza ijambo ku baturage rigaragaza uko igihugu gihagaze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .