Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa 17 Nzeri 2024.
Ibinyujije ku rubuga rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Singapore yatangaje ko uruzinduko rwa Perezida Kagame ruzahera ku wa 18-23 Nzeri 2024.
Itangazo rirakomeza riti “Nk’ibihugu binyamuryango by’Ihuriro ry’Ibihugu bifite ubuso buto (Forum of Small States: FOSS), Singapore n’u Rwanda bikorana bya hafi mu guteza imbere inyungu z’ibihugu bito ndetse no guha imbaraga gahunda ihuriweho n’ibyo bihugu.”
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Singapore rubaye urwa kane agiriye muri icyo gihugu gifite ubuso bwa kilometero kare 734.3. Uruheruka ni urwo yagiriye muri iki gihugu muri Nzeri 2022
Muri urwo ruzinduko biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro na mugenzi we Tharman Shanmugaratnam na Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lawrence Wong, unasanzwe ari Minisitiri w’Imari.
Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame azakirwa ku meza n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong.
U Rwanda na Singapore bikunze gufatanya mu nzego zitandukanye. Bihuriye muri FOSS, umuryango washinzwe mu 1992 n’iki gihugu gituwe n’abarenga miliyoni eshanu.
FOSS ni umuryango uhuriwemo n’ibihugu byo ku migabane itandukanye, aho ibihugu biwugize bifatanya mu kwiteza imbere no guhangana n’ibibazo biba byugarije ibihugu bifite ubuso buto.
Muri Nzeri 2023 kandi u Rwanda na Singapore byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kwimakaza iterambere ry’ubukungu.
Ni amasezerano yasinywe binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ikigo cya Singapore Cooperation Enterprise, SCE, asinywa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Jean de Dieu Uwihanganye n’Umuyobozi Mukuru wa SCE, Wy Mun Kong.
Azamara imyaka itanu ashyirwa mu bikorwa mu nzego zirimo ikoranabuhanga cyane cyane mu kwimakaza umutekano wo kuri internet no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Yari arimo kandi gukora ibishushanyo mbonera by’imijyi y’u Rwanda, gutunganya ibyanya byahariwe ubucuruzi n’inganda, guteza imbere ibikorwaremezo n’ubwikorezi rusange n’ibindi.
Umubano w’u Rwanda na Singapore kandi ushimangirwa no kugenderanirana hagati y’abayobozi b’ibihugu bombi.
Uretse Perezida Kagame ugiye kugirira uruzinduko muri Singapore, mu 2022 uwari Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, ruba urwa mbere agiriye mu gihugu no Afurika muri rusange.
Uyu muyobozi ukomeye muri Singapore uzanakira Perezida Kagame ku meza yabyawe na Lee Kuan Yew afatwa nk’umubyeyi w’iki gihugu kirutwa n’u Rwanda kuko yaharaniye ubwigenge bwacyo kikareka kuba agace ka Malaysia.
Singapore iri mu bihugu bya mbere bikize ku Isi. Mu 2023 umusaruro mbumbe wayo wageze kuri miliyari 501$ uvuye kuri miliyari 0.70$ mu 1960.
Imibare yo mu 2023 igaragaza ko umusaruro mbumbe ku muturage wari ugeze ku bihumbi 84,6$ ku mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!