00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame agiye kugirana ikiganiro na RBA

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 July 2022 saa 04:08
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame agiye kugirana ikiganiro na Radio na Televiziyo y’Igihugu, giteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 4 Nyakanga 2022.

Iki kiganiro kizaba mu gihe u Rwanda ruzaba rwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 28.

RBA yatangaje ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter ko iki kiganiro kizatambuka ku miyoboro yayo yose n’imbuga nkoranyambaga.

Yagize iti “Tubararikiye ikiganiro cyihariye Perezida Paul Kagame azagirana na RBA ku wa Mbere, tariki ya 4 Nyakanga 2022. Iki kiganiro kizanyura ku bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga byacu, guhera saa Sita n’igice z’amanywa.’’

Muri iki kiganiro kandi byitezwe ko abaturage bazagikurikira ndetse bagahabwa umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye no gutanga ibitekerezo.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane urwa Twitter bo bafunguriwe uburyo bwo gutanga ibitekerezo cyangwa kubaza ibibazo aho bashobora kwifashisha hashtag #RBAHostsKagame.

Iki kiganiro ni icya mbere kigiye kuba kuva COVID-19 yatangira kugenza make mu Rwanda ndetse ingamba nyinshi zari zafashwe zikaba zarorohejwe mu mfuruka zose z’ubuzima.

Mu ngingo zikomeye, Umukuru w’Igihugu ashobora kubazwaho harimo icyerekezo cyo kuzahura ubukungu bwashegeshwe na COVID-19; imigendekere y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha Icyongereza, CHOGM2022, iheruka kubera mu Rwanda; izamuka ry’ibiciro ku isoko; imiterere y’urugamba rwo guhashya imitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique aho u Rwanda rumaze umwaka rwoherejeyo ingabo zarwo; ibibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho u Rwanda rushinjwa gufasha M23 na rwo rukavuga ko RDC ikorana na FDLR, Umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abakoze Jenoside.

Perezida Kagame yaherukaga kugirana ikiganiro na Radio na Televiziyo y’Igihugu ku wa 5 Nzeri 2021.

Perezida Paul Kagame agiye kugirana ikiganiro na RBA; giteganyijwe ku wa 4 Nyakanga 2022, saa Sita z'amanywa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .