Ni ikiganiro kigiye kuba mu gihe u Rwanda n’amahanga bihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, cyagize ingaruka zikomeye ku nzego zitandukanye zaba ubucuruzi, ubwikorezi n’ubuzima bw’abantu mu buryo bw’umwihariko. Ni imwe mu ngingo ashobora gukomozaho.
Nk’uko RBA yabitangaje, icyo kiganiro "Kizanyura ku bitangazamakuru byacu n’imbuga nkoranyambaga. Guhera ubu kugeza ku Cyumweru mu gitondo, wabaza ikibazo cyangwa ugatanga igitekerezo ukoresheje #BazaPerezidaKagame."
Perezida Kagame yaherukaga gutanga ikiganiro ku wa 10 Nyakanga 2020, cyabarijwemo ibibazo bitandukanye. Ni ikiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, cyibanze ku rugendo rwo kubohora igihugu, rwahaye u Rwanda icyerekezo gishya mu myaka 26 ishize.
Iki kiganiro kizatambuka guhera saa munani (14:00).

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!