Perezida João Lourenço wa Angola ategerejwe mu Rwanda mbere y’inama y’i Gatuna

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 20 Gashyantare 2020 saa 07:02
Yasuwe :
0 0

Ibiro bishinzwe Itumanaho ry’Umukuru w’Igihugu muri Angola, byemeje ko Perezida João Lourenço, kuri uyu wa Kane agera mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, rubanziriza inama igamije gushaka amahoro mu karere izabera i Gatuna kuri uyu wa Gatanu.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu aribwo hazaba inama ikomeye izahuza Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni, ikitabirwa n’ibihugu by’abahuza birimo Angola na Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Biteganyijwe ko na Perezida Félix Tshisekedi azaba ahari.

Inama ya mbere yahuje abakuru b’ibi bihugu bine yabaye ku wa 31 Gicurasi 2019 i Kinshasa, iya kabiri ibera i Luanda ku wa 12 Nyakanga 2019, yongera kuhabera ku wa 21 Kanama 2019 ari nabwo hasinywe amasezerano agena ibizagenderwaho mu kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Uganda.

Inama iheruka ni iyabaye ku wa 2 Gashyantare 2020, ari nabwo hemejwe ko inama itaha izabera i Gatuna, ku mupaka u Rwanda na Uganda bihuriraho.

Ibaye mu gihe kuri uyu wa Gatatu Abanyarwanda 13 bamaze igihe bafungiwe muri Uganda binjiye ku mupaka wa Kagitumba, bari kumwe n’abandi babiri birukanwe muri icyo gihugu, bari mu bagabye ibitero mu Kinigi mu mwaka ushize bagahungira muri Uganda. Abo babiri ni Sous-Lieutenant Selemani Kabayija na Private Fidèle Nzabonimpa.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yashimiye Uganda inavuga ko u Rwanda narwo rwahagaritse ikurikiranacyaha ku banya-Uganda 17 rukanarekura abandi batatu barangije ibihano byabo. Bose bahise boherezwa muri Uganda.

Byitezwe ko nyuma yo gusuzumwa ibibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Uganda, abakuru b’ibihugu bazarebera hamwe ikibazo cyo “gusubiza mu buryo ibikorwa n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ku mupaka uhuriweho hagati y’u Rwanda na Uganda.”

Perezida João Lourenço na Perezida Kagame ubwo bari i Luanda mu nama yabaye mu ntangiriro z'uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza