00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Faure Gnassingbé wa Togo ari mu Rwanda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 21 April 2025 saa 05:09
Yasuwe :

Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho biteganyijwe ko agomba kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Ni ibiganiro biri mu murongo w’inshingano Perezida Gnassingbé aherutse guhabwa nk’umuhuza w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Ni mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Perezida wa Togo, bivuga ko urwo ruzinduko rwatangiye ku wa 21 Mata 2025

Itangazo rirakomeza riti “Umukuru w’Igihugu aragirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda ku mpamvu muzi z’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, ingaruka zayo ndetse n’uruhare abayobozi batandukanye b’Akarere bari kugira mu gukemura iki kibazo.”

Hagaragajwe kandi ko Togo ishyize imbere ibiganiro byubaka ndetse n’ubwiyunge, ibizatuma hagerwa ku gisubizo cy’amahoro arambye kuri iki kibazo gikomeje kuzahaza Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Itangazo kandi rigaragaza ko Perezida Gnassingbé, ashimangira ubushake bwe mu gukorana n’abandi bafatanyabikorwa mu gushaka igisubizo kirambye ku makimbirane ari hagati y’u Rwanda na RDC.

Riti “Ibyo bizafasha no mu guteza imbere ubufatanye no kuzamura umubano hagati y’ibihugu byombi.”

Ku wa 24 Werurwe 2025 ni bwo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Angola byatangaje ko Perezida João Lourenço atakiri umuhuza mu bibazo bya RDC n’u Rwanda ahubwo agiye gushyira imbaraga muri gahunda zireba umugabane wose aho kwita ku karere kamwe.

Nyuma Perezida Lourenço yagejeje ku bayobozi b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) dosiye ya Faure Gnassingbé nk’uwarI umukandida ku mwanya w’umuhuza barayisuzuma.

Mu ntangiriro za Mata 2025 AU yagaragaje ko ushyigikiye icyifuzo cya João Lourenço wa Angola ko Perezida Gnassingbé amusimbura ku mwanya w’umuhuza mu biganiro bihuza u Rwanda na RDC.

Ku wa 12 Mata 2025 Inteko Rusange ya AU yagize Perezida Gnassingbé bidasubirwaho umuhuza uzafasha u Rwanda na RDC gukemura amakimbirane bifitanye.

Perezida Gnassingbé yakunze gusura u Rwanda inshuro nyinshi haganirwa ku ngingo zitandukanye zirimo ibijyanye n’umutekano n’ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika.

Muri iyi myaka ishize umubano wa Rwanda na RDC wazambye, biturutse ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC, aho Kinshasa irushinja gufasha ihuriro rya AFC/M23 ariko rurabihakana.

U Rwanda na rwo rushinja RDC gufasha no gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ubu ugifite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

Perezida Gnassingbé agarutse mu Rwanda nyuma y’uko muri Mutarama 2025 na bwo yari i Kigali mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, bemeranya kurushaho guteza imbere imikoranire y’ibihugu byombi.

Muri Mutarama 2025 Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .