00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Embaló yatangiye uruzinduko ruzasorezwa i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Ugushyingo 2022 saa 09:59
Yasuwe :

Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, muri gahunda igamije kuzahura umubano wa RDC n’u Rwanda.

Ni ibiganiro bigamije guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, wazamuwe n’imirwano yubuye hagati y’ingabo za FARDC n’umutwe wa M23, icyo gihugu kivuga ko ufashwa n’u Rwanda.

Kuri iki Cyumweru, nibwo Perezida Embaló yatangaje ko yakiriwe na Tshisekedi, i Kinshasa.

Yagize ati "Nakiriwe i Kinshasa uyu munsi na Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi. Uru ruzinduko rwatumye tubasha kuganira byeruye ku izamuka ry’umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda n’uburyo bwo kubaka amahoro hagati y’ibihugu byombi by’abavandimwe."

Perezida Embaló yageze i Kinshasa nyuma ya Perezida João Lourenço wa Angola, wari ukubutse i Kigali.

Byitezwe ko Perezida Embaló akomereza uruzinduko i Kigali nk’uko Jeune Afrique yabitangaje.

RDC imaze iminsi ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo mu Burasirazuba bw’igihugu, ibirego u Rwanda ruhakana.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rushinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR mu mugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

Ibi byose birimo gukorwa mu gihe Perezida Tshisekedi aheruka kuvuga ko mu gukemura ikibazo hagati y’u Rwanda na RDC yari afite uburyo bubiri: dipolomasi n’intambara.

Yavuze ko yabanje ubwo bwa mbere, ariko ngo amaze gusanga butabyara umusaruro, ku buryo yahise asaba urubyiruko kujya mu gisirikare ku bwinshi, hakanafungurwa ibigo bibafasha kujyamo mu ntara 26.

Perezida Embaló muri iki gihe uyoboye Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba, ECOWAS, amaze iminsi ashyira imbaraga mu biganiro hagati y’ibihugu, aho aheruka no kujya gusaba u Burusiya na Ukraine gushaka inzira zatuma bahagarika intambara.

Perezida Embaló yakiriwe na Tshisekedi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .