Uyu mugabo bivugwa ko ibi byaha bishingiye ku kuba yaragiye kuba muri hotel iminsi 25 ariko ntiyishyure. Umugore we nawe akurikiranyweho ibi byaha, gusa we ntabwo afunzwe.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE Ntambara yatawe muri yombi ku wa 3 Nzeri 2024 mu gihe umugore we Ineza Joella we akurikiranywe ari hanze.
Yagize ati "Nibyo koko Ntambara Felix arafunze naho umugore we ari gukurikiranwa adafunze. Bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no kwaka icyo utari bwishyure."
Dr Murangira yavuze ko atasobanura uburyo ibyaha bashinjwa babikoze kuko ngo bikiri mu iperereza.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko ku wa 5 Kanama 2024 Ntambara n’umugore we bagiye kuri hotel ikorera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera bafatayo icyumba cyo kuraramo bamaramo iminsi irenga 25.
Muri iyo minsi ni nako bakoreshaga na ‘restaurant’. Mu gushaka kuhava bashatse kugenda batishyuye nibwo nyiri hotel atanze ikirego barafatwa, umugabo arafungwa umugore avuga ko agiye gushakisha amafaranga. Hotel yabishyuzaga arenga 4.500.000 Frw.
Uwahaye IGIHE amakuru yavuze ko Ntambara n’umugore we Ineza hari n’abandi bacuruzi batse ibintu bitandukanye birimo imyambaro n’amavuta bifite agaciro k’arenga 800 000 Frw ntibabishyura. Ubu basabwa kwishyura hafi 6.000.000 Frw.
Umwe mu bishyuza Pasiteri Ntambara yagize ati "Njye nabonaga ari umukire, imyenda namuhaye nabonaga atananirwa kuyishyura, gusa natunguwe. Ubwo twamureze kuri RIB ubwo wenda azatwishyura."
Ntambara kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe dosiye ye igitunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.
Kwaka ikitari bwishyurwe ni icyaha gihanishwa igifungo kiva ku minsi 15 ariko kitarenze amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 200 Frw n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya byo uwo bihamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!