Pasiporo y’u Rwanda yazamutse umwanya umwe ku rutonde rw’izikomeye ku Isi ruyobowe n’u Buyapani

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 8 Mutarama 2020 saa 10:53
Yasuwe :
0 0

Raporo ya Henley Passport Index igaragaza uburyo pasiporo z’ibihugu zifungurira amarembo abazikoresha ku bihugu byinshi, igaragaza ko mu mwaka wa 2020 pasiporo iza imbere ari iy’u Buyapani, iy’u Rwanda ikaza ku mwanya wa 83.

Pasiporo y’u Rwanda yazamutse umwanya umwe ugereranyije n’umwaka ushize, kuko muri Mutarama 2019 yari ku mwanya wa 84. Ibihugu abakoresha pasiporo y’u Rwanda bashobora kwinjiramo badasabwe viza cyangwa bakayiherwa aho binjirira ku mupaka byageze kuri 59, bivuye kuri 57 byabarwaga muri icyo gihe.

Uru rutonde rwa Henley & Partner’s rukorwa hitawe ku mubare w’ibihugu abafite pasiporo runaka bashobora kwinjiramo batatswe viza, cyangwa bakazihabwa bageze aho binjirira mu gihugu bagiyemo.

Iyi raporo ikorwa hashingiwe ku mibare itangwa n’Ikigo mpuzamahanga gihuza ibigo by’indege (IATA), ikareba kuri pasiporo 199 n’ibyerekezo 227, ndetse igenda ivugururwa iyo hagize igihugu kigira ibyo gihindura mu bijyanye na viza.

U Buyapani bufite umwihariko wo kuba umuntu ukoresha pasiporo yabwo ashobora kwinjira nta visa cyangwa ukayiherwa aho yinjirira mu byerekezo 191 hirya no hino ku Isi.

Aziya niyo yihariye imyanya myinshi, kuko ku mwanya wa kabiri haza Singapore n’ibyerekezo 190, Korea y’Epfo n’u Budage bikanganya ibyerekezo 189.

Ibihugu byinshi by’i Burayi bihita bikurikiraho mu myanya isigaye mu icumi ya mbere, aho kumwanya wa kane hari Finland na Espagne, Luxembourg na Denmark zikaza ku mwanya wa gatanu mu gihe Suede n’u Bufaransa biza ku mwanya wa gatandatu.

Leta Zunze ubumwe za Amerika ziza ku mwanya wa munani n’ibyerekezo 184, mu gihe ibihugu bya Afurika biza imbere ari Seychelles iza ku mwanya wa 29 n’ibyerekezo 151, Mauritius ni iya 32 n’ibyerekezo 146, Botswana ni iya 62 n’ibyerekezo 84, Namibia ikaza ari iya 67 n’ibyerekezo 76.

U Rwanda ruri ku mwanya wa 83 n’ibyerekezo 59 aho runganya na Burkina Faso, bigakurikirwa n’u Buhinde, Mauritania na Tajikistan biza ku mwanya wa 84 n’ibyerekezo 58.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nizo zazamutse imyanya myinshi (47) mu myaka icumi ishize, zigera ku mwanya wa 18 aho ubu ufite pasiporo y’icyo gihugu ashobora kwinjira nta viza cyangwa akayiherwa aho yinjirira mu byerekezo 171.

Umuyobozi wa Henley & Partners muri Aziya y’majyepfo ashyira uburasirazuba, Dominic Volek, yavuze ko ibihugu bishyize imbere korohereza abaturage babyo mu buryo bw’ingendo bikomeje gutera imbere cyane.

Yakomeje ati “Usanga abaturage babyo bishimira uburyo pasiporo zabo zifite agaciro n’ubwisanzure mu ngendo, bigatuma babyaza inyungu amahirwe yose ajyana nabyo.”

Uyu munsi urebye nka pasiporo y’u Buyapani ari nayo iyoboye uru rutonde, umuntu uyikoresha ashobora kugana mu byerekezo birengaho 165 ugereranyije na pasiporo ya nyuma ariyo ya Afghanistan, yo ifasha umuntu kwinjira mu bihugu nta viza cyangwa akahiyabwa ageze aho yinjirira 26.

U Rwanda rukomeje kwagurira amarembo ibindi bihugu, aho mu gihe rukomeje gukorana n’amahanga mu koroherezanya mu bijyanye na viza, kuva mu ntangiriro za 2018 abaturuka ku Isi yose, bahabwa viza y’iminsi 30 bageze aho binjirira mu Rwanda.

Mu mavugurura yo ku wa 16 Ugushyingo 2017, u Rwanda rwemeye guha viza y’iminsi 90 ku buntu abantu bo mu bihugu nabyo byarwemereye iyi serivisi aribyo Bénin, Centrafrique, Tchad, Ghana, Guinea, Indonesia, Haiti, Sénégal, Seychelles na Sao Tome et Principe.

Mu mwaka wa 2010 abakoresha pasiporo y’u Rwanda babashaga kujya mu bihugu 39 batatswe viza cyangwa bakazihabwa bageze aho binjirira, mu gihe muri uyu mwaka wa 2020 ari ibihugu 59. Ibyo bijyana n’uburyo pasiporo y’u Rwanda yavuye ku mwanya wa 87 ku Isi ikagera ku wa 83.

Pasiporo 10 zikomeye za mbere ku Isi mu mwaka wa 2020:

1. U Buyapani (ibyerekezo 191)
2. Singapore (ibyerekezo 190)
3. Korea y’Epfo, u Budage (189)
4. U Butaliyani, Finland (188)
5. Espagne, Luxembourg, Denmark (187)
6. Suede, u Bufaransa (186)
7. u Busuwisi, Portugal, u Buholandi, Ireland, Autriche (185)
8. Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Norvège, u Bugereki, u Bubiligi (184)
9. Nouvelle Zélande, Malta, Repubulika ya Tchèque, Canada, Australie (183)
10. Slovakia, Lithuania, Hongrie (181)

Pasiporo za nyuma ku Isi

100. Korea ya Ruguru, Sudan (ibyerekezo 39)
101. Nepal, Palestine (38)
102. Libya (37)
103. Yemen (33)
104. Somalia, Pakistan (32)
105. Syria (29)
106. Iraq (28)
107. Afghanistan (26)

U Rwanda ruheruka gutanga pasiporo nshya y'ikoranabuhanga, igomba gusimbura imaze igihe ikoreshwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .