Pasiporo y’u Rwanda yaje ku mwanya wa 41 mu zikomeye ku Isi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Nzeri 2020 saa 05:16
Yasuwe :
0 0

Urutonde rugaragaza uko pasiporo zikomeye ku Isi, rwagaragaje ko iy’u Rwanda iza ku mwanya wa 41, harebwe ku mubare w’ibihugu umuntu uyifite yemererwa kwinjiramo, yaba adasabwa visa cyangwa ayiherwa aho yinjirira muri icyo gihugu.

Ni urutonde ruyobowe n’u Bubiligi, rugiye hanze mu gihe ibihugu byinshi bikomeje kugendera ku mabwiriza akumira ingendo, nka bumwe mu buryo bwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Urwo rutonde rumaze kumenyerwa nka Passport Index ruyobowe n’ Bubiligi, bufite pasiporo umuntu uyigenderaho ashobora kwinjira mu bihugu 124 birimo 91 yinjiramo adasabye visa na 33 ayihabwa ageze aho yinjirira. Aho abanza gusaba visa ni mu bihugu 74 gusa.

Ku Rwanda, urwo rutonde rugaragaza ko umuntu ashobora kwinjira mu bihugu 25 adasabye visa na 34 ayihabwa ageze aho yinjirira mu gihugu agiyemo, mu gihe ibihugu agomba kubanza gushaka visa ari 139.

Igihugu kiza hafi muri Afurika ni Seychelles ifite umwanya wa 25 ku Isi, umuntu ufite pasiporo yayo yakirwa mu bihugu 78 mu buryo bworoshye, birimo 50 nta visa na 28 ayiherwa aho yinjirira. Aho asabwa visa ni mu bihugu 120.

U Rwanda ruri mu cyiciro kimwe n’ibihugu bya Eswatini, Malawi, Zambia na Kenya, byombi biri ku mwanya wa 41 kuko binganya umubare w’ibihugu abafite pasiporo zabyo boroherezwa kwinjiramo (59), n’umubare w’aho bagomba kubanza gushaka visa (139). Ariko bigenda bitandukanya umubare w’ibihugu abaturage bashobora kwinjiramo batatswe visa cyangwa bakaziherwa aho binjirira.

Urugero, nubwo u Rwanda na Kenya binganya umubare w’ibihugu abaturage boroherezwa kwinjiramo (59), umuntu ufite pasiporo ya Kenya we ashobora kwinjira mu bihugu 29 atatswe visa, naho mu bihugu 30 akayihabwa ageze aho yinjirira.

Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zari ku mwanya wa mbere mu mwaka ushize zasubiye inyuma zigera ku wa 14, kimwe na Leta Zunze ubumwe za Amerika zisanze ku mwanya wa 21, kubera amabwiriza abangamira ingendo ku baturuka muri ibyi bihugu akomeje gushyirwaho, mu gukumira icyorezo cya Coronavirus.

Ibindi bihugu bitanu byo ku mugabane w’u Burayi birimo u Budage, Autriche, Luxembourg, u Busuwisi na Islande, nabyo bishobora kwinjira mu bihugu 124.

Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi byiganje mu myanya ya mbere, bitewe ahanini n’uko byafunguriranye imiryango hagati yabyo nubwo icyorezo cya COVID-19 gikomeje guhitana benshi kuri uwo mugabane.

Pasiporo y'u Rwanda yorohereza benshi kugenda mu bihugu 59 muri ibi bihe bya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .