00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pasiporo y’u Rwanda yagumye ku mwanya wa 76, iy’u Bufaransa iva ku mwanya wa mbere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 January 2025 saa 10:16
Yasuwe :

Pasiporo y’u Rwanda yagumye ku mwanya wa 76 mu zikomeye ku Isi mu 2025, kuko uyifite ashobora kujya mu bihugu 66 adasabwe Visa, mu gihe iy’u Bufaransa yari ku mwanya mbere, yawuvuyeho ikagera ku wa gatatu.

Ni amakuru agaragara ku rutonde ngarukamwaka rwa The Henley Passport Index, rugaragaza uko Pasiporo z’ibihugu ziba zihagaze mu mwaka runaka.

Uru rutonde rw’umwaka wa 2025 ruje rukurikira urwa 2024 na rwo rwari rwasize Pasiporo y’u Rwanda iri ku mwanya wa 76.

Mu bituma Pasiporo igira amanota menshi harimo kuba abayifite badasabwa Visa mbere yo kwinjira mu bihugu runaka, kuba ashobora kuyaka ageze muri icyo gihugu ndetse n’ikoranabuhanga iyi Pasiporo ifite.

Uru rutonde rugaragaza ko ufite Pasiporo y’u Rwanda ashobora kujya mu bihugu 66 nta Visa. Ibi bihugu birimo Angola, Bahamas, Bangladesh, Barbados, Benin, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repulika ya Congo, Djibouti, Ethiopia n’ahandi.

Pasiporo y’u Rwanda yiyongereye mu gaciro kuko mu 2024, uyifite yashoboraga kujya mu bihugu 63 adasabye Visa.

Ku rutonde mpuzamahanga igihugu kiza ku mwanya wa mbere mu kugira pasiporo ikomeye ni Singapore, ikurikiwe n’u Buyapani. U Bufaransa, Finland, u Budage, u Butaliyani, Koreya y’Epfo na Espagne biza ku mwanya wa gatatu.

Pasiporo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri ku mwanya wa cyenda. Uyafite ashobora kujya mu bihugu 186 nta Visa.

Pasiporo iri ku mwanya wa nyuma ni iya Afganistan, ibanzirizwa n’iya Syria, Iraq na Yemen.

Pasiporo y’u Rwanda yagumye ku mwanya wa 76

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .