00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Park Inn by Radisson yifatanyije n’abana bo muri SOS mu kwizihiza Umunsi mukuru w’abatetsi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 21 Ukwakira 2022 saa 11:30
Yasuwe :

Hoteli ya Park Inn by Radisson yizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe abatetsi babigize umwuga, isangira n’abana barererwa muri SOS Rwanda, ishami rya Kigali.

Buri wa 20 Ukwakira, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abatetsi babigize umwuga. Iyi hoteli nayo mu rwego rwo kuwihizihiza basuye SOS baha abana amasomo y’ibanze yo guteka ndetse barasabana.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’ubuyobozi n’abakozi b’iyi hoteli by’umwihariko abatetsi kugira ngo umunsi wabo bawizihizanye na SOS basanzwe ari abafatanyabikorwa.

Umuyobozi Mukuru wa Park Inn by Radisson, Emile Nizey, yavuze ko bateguye iki gikorwa kugira ngo bizihize uyu munsi n’abana ba SOS nk’uko basanzwe bakorana mu bikorwa bitandukanye.

Ati “Park Inn by Radisson igirana ubufatanye bwa hafi na SOS, ntabwo aricyo gikorwa cya mbere dukoranye buri gihe iyo dushaka kugira igikorwa dukora muri sosiyete kugira ngo tube muri sosiyete tugaragazamo impinduka SOS niwo mufatanyabikorwa wacu.”

Yakomeje ati “Kuri uyu munsi twumvaga nta wundi twasangira uyu munsi mukuru tuzirikana ibikorwa by’abatetsi babigize umwuga, twahisemo kuza kwishimana nabo hano.”

Ku ruhande rw’Umuyobozi wa SOS Rwanda, Kwizera Jean Bosco, yavuze ko iki gikorwa cyabaye mu bufatanye basanzwe bagirana n’iyi hoteli nk’uko bakorana n’abandi.

Ati “Turishima cyane twebwe iyo hari umufatanyabikorwa nk’uyu uza kwifatanya natwe, icya mbere ni uko buriya kurera ni uruhare rw’abantu benshi twebwe nka SOS dufite uburyo bwo gukorana n’ibigo byigenga, Leta na sosiyete sivile.”

Yakomeje ashimira iyi hoteli iba yafashe umwanya ikaza kwishimana n’aba bana bituma nabo bumva bakunzwe.

Ati “Aha baje batwigishiriza abana guteka kandi ni umwuga ugezweho utunze abantu benshi, iki gikorwa cyo kwigisha abana gukunda umwuga bakiri bato ni cyiza cyane.”

“Twasangiye n’abana bishimye nabyo bibafasha mu gukura, biradushimisha ibintu nk’ibi.”

Park Inn by Radisson yafunguwe mu 2017 na Perezida Paul Kagame, yubatswe n’umushoramari w’Umunyarwanda, Joseph Mugisha, ikaba iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

Iyi hoteli ifite ibyumba 161 byo ku rwego rwo hejuru birimo murandasi yihuta, hari kandi na restaurant nziza iteka amafunguro y’ubwoko bwose ufata wiyumvira amahumbezi ya Kigali.

Abana bo muri SOS Kigali bishimiye kwiga guteka
Uyu munsi mukuru wahariwe abatetsi wari uw'ubusabane hagati y'abakozi ba Park inn by Radisson n'abana bo muri SOS
Abakozi ba Park inn by Radisson bifatanyije n'abana bo muri SOS Kigali mu kwizihiza umunsi mukuru wahariwe abatetsi
Aba bana bo muri SOS bigishijwe guteka amafunguro atandukanye
Abana bo muri SOS n'abayobozi ba Park Inn by Radisson bagize umwanya wo gusangira
Umuyobozi Mukuru wa Park inn by Radisson, Emile Nizey, yavuze ko bateguye iki gikorwa kugira ngo bizihize uyu munsi n’abana ba SOS nk’uko basanzwe bakorana mu bikorwa bitandukanye

Ubwiza bwa Park Inn by Radisson


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .