Uyu mwaka wa 2022 usize impinduka zitandukanye hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, uhereye ku nyubako zazamuwe, imihanda yubatswe, iyaguwe ndetse n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye.
Kimwe mu bikorwa byitaweho cyane mu 2022 ni ikijyanye no gutuza neza bamwe mu baturage babaga mu manegeka, bagashyirwa mu midugudu myiza.
Mu bakorewe ibi bikorwa harimo abari batuye hafi y’ahari ruhurura ya Mpazi batujwe mu magorofa agezweho mu Murenge wa Gitega yatashywe ku wa Mbere, tariki 4 Nyakanga 2022.
Izi nzu zahawe abaturage uko ari ebyiri imwe ifite agaciro ka miliyoni 200 Frw hatabariwemo ibikorwaremezo bizahubakwa birimo imihanda, amazi, amashanyarazi n’ibindi.
Ibi bikorwa byo kwimura abari batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga byakozwe no ku baturage babaga Kangondo mu Murenge wa Remera. Kuri ubu bose bajyanywe mu mudugudu ugezweho mu Busanza.
Umuntu ntiyavuga ibyo Kigali yagezeho ngo yibagirwe inyubako zo guturamo zigezweho zuzuye hirya no hino muri uyu Mujyi. Muri izi harimo iziri mu mudugudu uzwi nka ‘Bwiza Riverside Homes’ ziherereye mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Kisima Apartments zihereye mu Karere ka Kicukiro na Rose Aparthotel.




Norrsken, igicumbi cy’imishinga y’ikoranabuhanga
Norrsken Kigali House ni kimwe mu bikorwaremezo abatuye uyu mujyi bungutse mu 2022.
Iki kigo gifite intego zo gufasha no gushyigikira ba rwiyemezamirimo bafite imishinga y’ikoranabuhanga yakemura bimwe mu bibazo byugarije Isi cyubatse ahahoze Ecole Belge, mu Mujyi wa Kigali rwagati.
Kuva Norrsken Kigali House yafungurwa ku mugaragaro, umubare w’abayikoreramo ndetse n’imishinga ihavukira bikomeje kwiyongera.
Iki kigo cyatangiye gikorerwamo na ba rwiyemezamirimo 250 bo mu bihugu bya Afurika birimo u Rwanda, Cameroun, Nigeria, kuri ubu bariyongereye aho babarirwa muri 660.




Silverback Mall
Iyi ni inzu nshyashya y’ubucuruzi yuzuye mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Sonatubes. Yubatse ku buso bwa metero kare 26,000 ikagira amagorofa atandatu harimo abiri ari munsi y’ubutaka.
Iyi nzu yubatswe n’abashoramari bane bihurije hamwe bakora ikigo kizwi nka ‘Superman Estates Company’. Kugeza ubu iyi nzu irimo ibikorwa bitandukanye birimo amaguriro ndetse n’ibigo by’ubucuruzi byatangiye kuhafungura ibyicaro.
Car Free Zone ya Biryogo n’iya Gisimenti
Car free zone yo mu Biryogo yatashywe ku mugaragaro muri ntangiriro za 2022 nk’agace abantu bashobora guhuriramo, bakaganira ndetse bagasabana batarogowe n’imodoka cyangwa ibindi binyabiziga.
Kuva aka gace kafungurwa kabaye isoko y’imyidagaduro ku batuye Kigali by’umwihariko Nyamirambo.
Nyuma y’igihe gito iyi Car free zone yo mu Biryogo ifunguye, muri Gashyantare 2022, Umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo gushyiraho akandi gace nk’aka ku Gisimenti i Remera, gusa umwihariko w’aha ni uko hakumirirwa ibinyabiziga mu mpera z’icyumweru.








Abanya-Kigali bungutse umukino mushya
Kimwe mu byo umwaka wa 2022 usigiye Abanya-Kigali mu bijyanye n’imikino n’imyidagaduro ni umukino wa Tennis yo ku muhanda, umenyerewe i Barbados uzwi nka Road Tennis.
Uyu mukino watangijwe mu Rwanda mu Ugushyingo mu 2022 ku bufatanye na Leta ya Barabados, ni nyuma y’uko muri Mata mu 2022 Perezida Paul Kagame yari yagiriye uruzinduko muri iki gihugu ndetse akagaragara yishimiye gukina ‘Road Tennis’.
Ibibuga by’uyu mukino mu Rwanda byashyizwe mu mbuga iri hagati ya Kigali Heights na Kigali Convention Centre.




Pariki ya Nyandungu
Ku batuye i Kigali bakunda gutemberera ahantu hatuje ndetse hari akayaga kabafasha kuruhuka kuri ubu byabaye impamo kuva Pariki ya Nyandungu yatahwa muri Nyakanga 20222.
Iyi pariki irimo ibyiza nyaburanga bitandukanye nk’ibiti n’inyoni igizwe n’ibice bitanu; bibiri bibanza ni ahantu h’igishanga ariko hari ibyatsi n’ibiti bifasha mu kuyungurura amazi mabi ava ku misozi. Ibindi bitatu ni byo bisurwa ndetse byanashyizwemo inzira zireshya n’ibilometero 10 zagenewe abanyamaguru n’abakoresha amagare.
Muri iyi pariki hari agace kahariwe Ubusitani bwa Papa [Pope’s Garden]. Hagaragaza ahantu Papa Yohani Pawulo II yasomeye Misa ku wa 9 Nzeri 1990, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda. Inafite ubwoko bw’ibiti birenga 60 bya gakondo bishobora gukorerwaho ubushakashatsi. Byiyongeraho ibiti by’imiti gakondo 50 byakoreshwaga mu buvuzi bwo hambere.
Kugeza ubu ibarurwamo amoko 102 y’inyoni zirimo imisambi, inyange n’izindi. Hari inyamaswa zatangiye kuyigaragaramo zirimo akanyamasyo n’ifumberi.
Pariki ya Nyandungu iri mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, ni ku buso bwa hegitari 121, hagati y’umuhanda wa La Palisse Hotel kugera k’ugana i Ndera kuri 15.





Sheraton na M Hotel zaruzuye
Abakurikiranira hafi ibijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli ntibakwibagirwa kandi ko uyu mwaka usize Umujyi wa Kigali wungutse hoteli zitandukanye zirimo M Hotel iherereye ahazwi nka Payage ndetse na Four Points By Sheraton Kigali, iherereye mu Kiyovu.
Four Points by Sheraton yuzuye neza muri Kamena ndetse ni imwe muri hoteli zifashishijwe mu kwakira abashyitsi bagendereye u Rwanda ubwo rwakiraga abashyitsi bitabiriye Inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth (CHOGM) yabereye i Kigali.
Iyi hoteli nshya y’inyenyeri enye iherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali rwagati, hafi ya Serena Hotel ndetse na Marriott.
Ifite ibyumba 154 biri mu byiciro bitandukanye. Ifite 108 byo mu cyiciro cya ’standard king’, 34 byo mu cyiciro cya ’standard double’, 5 byo mu cyiciro cya ’Junior Suite’, 3 byo muri ’Executive suite’ n’ibindi 3 byo mu cyiciro cya ’family suite’.
Four Points by Sheraton Kigali ifite kandi icyumba kimwe cyiswe ’Pent House’ gishobora kwakira umushyitsi w’icyubahiro. Ukigezemo ushobora kugira ngo ni inzu bwite y’umuntu.
M Hotel Kigali yo yafunguye imiryango mu mpera za 2021 ariko itangira gukora neza mu ntangiriro za 2022. Kugeza ubu iyi hoteli ni imwe mu zigezweho mu Rwanda.






Imihanda yarubatswe indi iragurwa
Kimwe mu bikorwaremezo bigaragaza ko umujyi uri gutera imbere ni imihanda myiza, migari kandi igezweho ari nayo mpamvu muri uyu mwaka kubaka imihanda yo muri Kigali no kwagura iyari isanzwe biri mu bikorwa byibanzweho.
Mu mihanda mishya yahinduye isura ya Kigali mu 2022 harimo uva Kimicanga ukagera kuri Ambasade ya Amerika, uwa Kacyiru ahahoze gare ugana kuri Radio Rwanda, uwa Kicukiro Sonatube ugana i Gahanga ndetse n’uva Minagri ugana Nyarutarama.
Uretse iyi mihanda mishya yagiye yubakwa indi ikagurwa, Umujyi wa Kigali wanitaye no kubikorwa byo gucanira iyari isanzwe irimo uwa Kinamba-Kamutwa, uwa Rubilizi werekeza Busanza kugera i Kanombe ndetse n’uwa Nyarutarama uca munsi ya Green Hills.
Umujyi wa Kigali ugaragaza ko gahunda yo kubaka imihanda izanakomeza mu mwaka wa 2023.
Iyi mihanda izubakwa muri gahunda Umujyi wa Kigali washyizeho yo kuba nibura mu 2024 uzaba wamaze kubaka ibilometero 215 by’imihanda n’ibiraro hirya no hino.
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iyi mihanda igomba gutangira mu Ukwakira, izubakwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, yitezwe kuba yuzuye muri Kamena 2023.
Imwe mu mihanda minini izubakwa yari ihangayikishije irimo uwa Mulindi-Gasogi-Rusororo-Kabuga, Miduha-Mageragere- Migina na Contrôle Technique.
Umuhanda Migina-contrôle Technique uzava ku Karere ka Gasabo ugera ku Cyicaro cya Airtel no kuri Sports View Hotel imbere ya Stade Amahoro, ukomeza uva contrôle Technique ukomeza Remera na Kimironko.
Undi muhanda uteganyijwe ukiri gutegurwa ni Zindiro-Masizi-Birembo-Kami-Gasanze uzaba ufite ibilometero 10,4. Hari kandi n’umuhanda Remera-Baho Hospital, uyu uzaba uva Nyabisindu ugana ku Bitaro bya Baho uzaba uhura kandi n’uva i Nyarutarama ugera ku Gishushu.
Muri uyu mushinga harimo n’Umuhanda Rugenge-Muhima Hospital-Nyabugogo, uzaba uturuka ahari kubakwa icyicaro gikuru cya RURA mu Kiyovu uyu uzajya wifashishwa mu gihe mu mujyi hari umuvundo mwinshi w’imodoka.
Harimo n’umuhanda wa Sonatubes-Sahara uzahuzwa n’ugana Kabeza. Umuhanda wundi witezwe ni Busanza-Muyange uzanyura Kicukiro Kagarama, uyu ugamije guhuza Kicukiro na Kanombe bidasabye guca mu Giporoso.
Mu rwego rwo kwita ku bikorwa by’isuku n’isukura hubatswe kandi ruhurura ya Rwimbogo n’iya Kabusunzu, izi zose zaje zunganira izari zisanzwe, ibi byajyanye no kubaka ikiraro cya Nyabugogo.
Gufasha abakora ubucuruzi buciriritse muri Kigali bazwi nk’abazunguzayi na byo biri mu byaranze uyu mwaka, aho bubakiwe amasoko arimo irya Gisozi mu gakiriro, irya Nyarurama n’irya Nyacyonga.
Umuhanda wa Kacyiru ahahoze gare









Umuhanda wa Kimicanga







Umuhanda wa Kinamba





Umuhanda wa Rubirizi










Umuhanda wa Sonatube







Umuhanda wa Green Hills Academy






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!