00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Francis yasabye imbabazi ku mpfu z’abana b’abasangwabutaka muri Canada

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 July 2022 saa 08:38
Yasuwe :

Papa Francis yasabye imbabazi ku byaha abayoboke ba Kiliziya Gatolika bakoreye abasangwabutaka bo muri Canada, byasize abana bato babuze ubuzima.

Muri Gicurasi mu 2021 mu bigo by’amashuri bitandukanye muri Canada, hatahuwe imva zirimo imibiri 251 y’abana b’abasangwabuta. Ni ibintu byashegeshe igihugu bitera n’agahinda gakomeye.

Ibyo bigo byabonetsemo izo mva, ibyinshi byagenzurwaga na Kiliziya Gatolika mu myaka ya 1990.

Papa Francis uri mu ruzinduko muri Canada, yasabye imbabazi ku byaha byakozwe na Kiliziya. Izo mbabazi yazisabiye ari ahahoze ishuri rya Maskwacis hafi y’Umujyi wa Edmonton.

Yavuze ko gusaba imbabazi ari intambwe ya mbere, ndetse ko iperereza ryimbitse kuri ibi bikorwa rikwiriye gukorwa bwangu mu komora ibikomere bya bene iyo miryango.

Ati “Mumbabarire, ndasaba imbabazi nicishije bugufi ku bw’ibikorwa by’ubunyamaswa byakorewe abaturage b’abasangwabutaka bigizwemo uruhare n’abakirisitu benshi.”

Impfu z’abo bana zifitanye isano n’umugambi mugari wari muri Canada muri iyo myaka, wo gukuraho umuco wa ba kavukire n’ururimi rwabo.

Imbabazi Papa Francis yasabye, zakiranywe ubwuzu kuko abari bateraniye aho yazisabiye bamuhaye amashyi menshi.

Papa Francic yavuze ko bibabaje kandi biteye ikimwaro kubona ibyo bamwe mu bari abayoboke ba Kiliziya Gatolika bayoboraga ibigo by’amashuri muri Canada bakoze.

Yavuze ko imiterere y’ibyo bigo by’amashuri, yari ishingiye ku ikosa ndengakamere, ko ariyo mpamvu yasabye imbabazi “ ku bunyamaswa bwakozwe na bamwe mu bakirisitu”.

Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiliziya mu mpfu z'abana ba kavukire muri Canada

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .