00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PAM yiyemeje gufasha Akarere ka Ngororero guhashya igwingira mu bana

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 25 September 2024 saa 02:06
Yasuwe :

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Biribwa, World Food Programme (WFP/PAM) wiyemeje gufasha Akarere ka Ngororero guhangana n’igwingira mu bana bato.

Byavuzwe kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nzeri, mu bukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi n’igwingira ku bana bato mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Nyange.

Akarere ka Ngororero gaherutse kugaragaza ko kamanutse mu mibare y’abana bafite ikibazo cy’imirere mibi, kava kuri 50.5%, mu 2021, kagera kuri 47% mu 2022, naho umwaka wa 2023, kari gasigaranye abana 27% bafite imirire mibi.

PAM yagaragaje ko iyo mibare ikiri hejuru kandi ishobora kugabanywa, binyuze mu bukangurambaga bugamije kwigisha abantu akamaro k’indyo yuzuye mu mikurire n’iterambere ry’umwana.

Iki gikorwa cyahuje abaturage barenga ibihumbi bibiri harimo abaturage b’i Nyange n’abandi bo mumirenge bituranye.

Muri iki gikorwa hagaragayemo ibiganiro byiganjemo ubutumwa bukangurira abaturage kurinda abana igwingira babagaburira nibura igi rimwe ku munsi, bibutswa ko umwana ushyitse ari ishema ry’umubyeyi kandi ko ari inshingano za bose kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi mu kubaka Ngororero izira ingwingira.

Visi Meya w’Akarere ka Ngororero Ushinzwe Imibereho Myiza, Benjamin Mukunduhirwe yagize ati “Twiyemeje gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya igwingira kandi tuzabigeraho nidukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa gahunda ya Leta irimo gukura abaturage mu bukene, guteza imbere ingo mbonezamirire z’abana bato, gushyigikira igikoni cy’Umudugudu , kugenzura ko gahunda yo gutanga inyunganiramirire zitangwa zikoreshwaneza no kwimakaza isuku n’isukura.”

Bimwe mu gikorwa by’ingenzi byabaye harimo; gutera imbuto, kubaka uturima tw’igikoni, guteka ku mugaragaro indyo yuzuye n’ibindi.

Iki gikorwa kandi cyaranzwe n’imyidagaduro y’abaturage, aho umuhanzi Eric Senderi yarusurukije abitabiriye ku ngingo yo kurwanya igwingira ndetse n’imirire mibi mu bana.

PAM yiyemeje gukomeza gukorana bya hafi n’abayobozi b’inzego z’ibanze, imiryango, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo gukomeza kurwanya imirire mibi no kuzamura ikigero cy’imibereho myiza y’abana.

Bamwe mu baturage bari bitabiriye ubu bukangurambaga
Uturima tw'igikoni ni bumwe mu buryo bufasha mu kurandura imirire mibi
Hakozwe uturima tw'igikoni mu gukangurira abaturage imirire myiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .