PAM Rwanda yakebuye urubyiruko rurarikira kujya I Burayi gushaka ibyo rusize muri Afurika (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 Ukwakira 2019 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wungirije wa Pan African Movement Ishami ry’u Rwanda, Umulisa Henriette, yavuze ko muri Afurika hari amahirwe menshi kandi ubuyobozi bukunda urubyiruko ku buryo nta mpamvu n’imwe yagakwiriye gutuma bararikira kujya i Burayi gushakirayo ibyo basize iwabo muri Afurika.

Yabigarutseho mu gikorwa cy’uyu muryango cyiswe ‘Pre Handshake’ gihuza urubyiruko rwibumbiye muri uyu muryango hagamijwe kwakira abanyamuryango bashya, kumenyana, kungurana ibitekerezo no kumva impanuro z’inararibonye.

Umulisa yavuze ko nk’uko intego z’uyu muryango ari uguharanira ubwigenge, agaciro n’Iterambere by’Umunyafurika, bifuza ko urubyiruko ari rwo rubigiramo uruhare.

Yagize ati “Ubutumwa tubaha bujyana n’intego ya PAM yo kumva ko Afurika tutari kumwe ntacyo twageraho, kumva ko tugomba kwihesha agaciro tukivanamo ibyo abakoloni badushyizemo byo kumva ko Abanyafurika tudashoboye. Abanyafurika turashoboye kandi twishimiye ko urubyiruko rwacu ruri kubwirwa ko Afurika ishoboye.”

Imibare y’Umuryango w’Abibumbye muri Kamena 2018, yagaragazaga ko nibura abimukira bagera kuri 785 basize ubuzima mu nyanja ya Méditerranée, bagerageza kwambuka bagana ku mugabane w’u Burayi gushakirayo ubuzima kandi abenshi muri bo bari urubyiruko.

Umulisa yavuze ko bitumvikana kuko urubyiruko rufite buri kimwe gisabwa muri Afurika ari nayo mpamvu rukangurirwa kwicara hamwe rukabyaza umusaruro amahirwe rufite aho kurarikira kujya kubishaka i Burayi kandi babisize iwabo.

Ati “Ibyo kumva ko ibintu byose biba i Burayi, nibyo tugomba kwivanamo, tukabivana mu rubyiruko rwacu. Ntabwo ari ukuvuga ngo barashaka kugenda babishaka ahubwo babishaka kuko babibwiwe ko ibyiza biri hariya, baragenda bakagwa mu Nyanja, bagafungwa, bakagirwa abacakara.”

“Icyo dushaka kubumvisha rero, ni uko niwumva ko ufite agaciro kandi igihugu cyawe kiguha agaciro, erega nibyo u Rwanda rufite ubuyobozi buha agaciro urubyiruko n’abaturage muri rusange, ariko ntacyo tuzigezaho nk’abanyarwanda tudafatanyije n’Abanyafurika bagenzi bacu.”

Komiseri Ushinzwe Urubyiruko muri PAM- Rwanda, Shyaka Michael Nyarwaya, yavuze ko Afurika ihanze amaso urubyiruko rwifuza kuyigeza ku iterambere rirambye no gusigasira ibyagezweho kandi ikeneye imiyoborere myiza izagezwaho n’urubyiruko.

Ati “Tugomba kumenya ko Afurika itureba kugira ngo tugire imiyoborere mishya, tugomba guharanira agaciro k’Abanyafurika, iterambere no kwigira, urubyiruko turi amaboko akomeye dufatanyije twakubaka u Rwanda twifuza na Afurika twifuza.”

Shyaka yabwiye urubyiruko bagenzi be ko ibyo Afurika ibifuzaho bazabigezwaho n’indangagaciro zo kwihangana kuko ari byo bishobora kubafasha kugeza ku byo bifuza.

Ati “Mugomba kwemera aho muri, ukumva ko aho uri ugomba kuhakorera ikintu cyiza ariko ikindi kintu gikomeye nababwira nka mugenzi wanyu ni ukumenya kwihangana. Urubyiruko ikintu kiri kutuvuna ntabwo twihangana, aba bantu bose bakomeye mu Rwanda abo muzi bagiye baba ibihangange muri Afurika, kwihangana no kumva ko ibidashobotse uyu munsi bizakunda ejo nibyo byabashoboje ibyo byose.”

Rtd Lt Col Ndore Rurinda wahaye ikiganiro uru rubyiruko, yavuze ko rufite umukoro wo kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyabo.

Umuryango Pan African Movement ishami ry’u Rwanda, umaze kugaba amashami hirya no hino mu gihugu aho kuri ubu Komisiyo y’Urubyiruko ikomeje gukora ubukangurambaga mu mashuri abanza, ayisumbuye na za kaminuza hagamijwe kubigisha uko bakwihangira imirimo, gukunda igihugu cyabo no kugira ishema ryo kuba Abanyafurika.

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye ibiganiro byiswe 'Pre Handshake' bitegurwa na Komisiyo y'Urubyiruko muri Pan African Movement
Bamwe mu baririmbyi bo muri True Promises bari bitabiriye ibi biganiro
Inararibonye zirimo Amb Polisi Denis zitabiriye iki gikorwa cya Komisiyo y'Urubyiruko muri PAM Rwanda
Itorero ribyina gakondo ryasusurukije abantu
Komiseri Ushinzwe Urubyiruko muri PAM- Rwanda, Shyaka Michael Nyarwaya, yasabye bagenzi kugira ukwihangana no guharanira kugera ku byo biyemeje
Rtd Lt Col Ndore Rurinda yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa n'ubuyobozi bwiza bafite
Sentore yahaye ibyishimo abitabiriye ibi biganiro
Umulisa yizihiwe n'indirimbo nshya ya Jules Sentore yitwa 'Dimba hasi'
Amb Polisi Denis yabyinnye umudiho gakondo biratinda
Umuyobozi wungirije wa Pan African Movement Ishami ry'u Rwanda, Umulisa Henriette, yasabye urubyiruko kutararikira kujya i Burayi gushaka ibyo bafite muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .