00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Padiri Twagirumukiza wazize Coronavirus yasezeweho bwa nyuma (amafoto)

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 16 Mutarama 2021 saa 03:52
Yasuwe :
0 0

Padiri Twagirumukiza Herménégilde uherutse kwitaba Imana azize icyorezo cya Coronavirus yasezeweho bwa nyuma, hagarukwa ku bigwi bye birimo urukundo n’ineza byamuranze mu buzima bwe, aho yakundaga gufasha abababaye n’abari mu kaga.

Uyu mupadiri uri mu bagize uruhare mu gushinga ishuri rya Collège Saint-Albert ryizemo impunzi z’Abanyarwanda bari baramenesherejwe mu Burundi, yitabye Imana azize COVID-19 ku wa 13 Mutarama 2021 aho yari arwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

Umuhango wo kumusezeraho wabereye muri Kiliziya ya Cathedrale ya Butare kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2021, uyoborwa na Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Rukamba Philippe.

Musenyeri Rukamba yagarutse ku byaranze Twagirumukiza Herménégilde mu myaka 60 yamaze ari umupadiri, avuga ko mu buzima bwe yaranzwe n’urukundo no kwita ku bababaye.

Yavuze ko by’umwihariko yafashije abakirisitu n’abo yigishije haba mu Rwanda no mu Burundi, ati “Yabaye umuntu w’Imana aba n’umukirisitu aho yabaye hose.”

Twagirumukiza yahawe ubupadiri mu bihe bikomeye byaranze amateka y’u Rwanda ubwo bamwe mu Banyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bameneshwaga na Leta bagahungira mu bihugu bitandukanye.

Mu 1962 yahawe ubutumwa na Kiliziya Gatolika bwo kujya mu Burundi gufasha Abanyarwanda bari bahungiyeho mu bijyanye no kuba hafi y’Imana ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Agezeyo yafatanyije na bamwe mu Banyarwanda babaga muri icyo gihugu bafite ubushobozi ndetse n’ababaga i Burayi na Amerika, batekereza uko bashinga ishuri ryaje kwitwa Collège Saint-Albert, ryizemo Abanyarwanda benshi banaje kugaruka mu gihugu cyabo kuri ubu bakaba ari abantu bibeshejeho.

Musenyeri Rukamba ati “Mu myaka 60 yamaze ari Umusaseridote, yabaye umuntu w’Imana, aba Umukirisitu w’abantu bose. Yafashije abantu benshi ari abakirisitu, ari ababaga muri Paruwasi zose yagiye akoreramo, ari abo yigishije ndetse n’abo yagiriye inama zatumye bifasha bo ubwabo.”

Padiri Twagirumukiza Herménégilde yavutse ku wa 11 Gashyantare 1931, ahabwa ubupadiri ku wa 23 Gicurasi 1961.

Amashuri abanza yayize i Kibeho kuva mu 1940 kugera mu 1946, ayisumbuye ayiga i Kabgayi mu 1946 kugera mu 1952, asoreza mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda aho yize kuva mu 1953 kugera 1961.

Mu mirimo yakoze, hagati ya 1961 na 1962 yabaye Padiri wungirije muri Paruwasi ya Kansi. Mu 1962 kugera mu 1995 nibwo yahawe ubutumwa bwo gufasha impunzi mu gihugu cy’u Burundi, nyuma yaho agaruka mu Rwanda maze kuva mu 1995 kugera muri 2001 aba umuyobozi wa Collège Christ-Roi y’i Nyanza.

Kuva mu mwaka wa 2001 kugeza mu 2008 yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Ngoma. Hagati ya 2008 na 2012 yabaye Padiri wungirije muri Paruwasi ya Rugango maze kuva muri 2012 kugera muri 2013 akomereza ubutumwa muri Paruwasi ya Byiza aho yari Padiri wungirije ariko anaruhuka.

Kuva mu 2013 kugeza muri 2018, Padiri Twagirumukiza yagiye gutura mu Iseminari Nto ya Butare ku Karubanda anivuza, maze muri uwo mwaka aza kuhimuka ajya kuba mu rugo rukuru rw’Umwepisikopi, ahakomereza ikiruhuko cy’izabukuru anahivuriza.

Mu bundi butumwa yakoze, yayoboye Collège Saint-Albert mu gihugu cy’u Burundi ndetse igihe yagarutse mu Rwanda, yabaye Omoniye wa Gereza ya Karubanda.

Yanditse ibitabo birimo icyitwa ‘Urubanza rw’Imana n’Impunzi’ yandikiye mu Burundi, aho agaruka ku marangamutima y’abantu bari barahunze ndetse yibaza icyo batekereza ku Mana. Nyuma yaho agarutse mu Rwanda, yanditse ikindi gitabo cyitwa ‘Komerwa yombi warakomorewe’ kigaruka ku mitima y’abantu bakwiriye gushima ya Mana bajujubywaga bakiri mu buhungiro, noneho ikaba yarabakomoreye bagomba kuyikomera amashyi.

Padiri Twagirumukiza wazize Coronavirus yasezeweho bwa nyuma
Yasezeweho n'abandi bapadiri bari basangiye umwuga
Ni umuhango witabiriwe n'abantu bacye mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus
Hari n'abo mu muryango we
Musenyeri Rukamba yagarutse ku buzima bwaranze Padiri Twagirumukiza mu myaka 60 yari amaze muri uwo mwuga
Byari agahinda ku nshuti n'imiryango
Padiri Twagirumukiza yavutse mu 1931
Padiri Twagirumukiza yasezeweho bwa nyuma hagarukwa ku bigwi byamuranze
Padiri Twagirumukiza yasezeweho bwa nyuma n abo mu muryango we inshuti n abavandimwe
Padiri Twagirumukiza yitabye Imana ku wa 13 Mutarama 2021 aho yari arwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB
Yashyinguwe mu irimbi ry'Abapadiri rya Cathedrale ya Butare
Yitabye Imana azize icyorezo cya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .