Padiri Serinda Cesar wari wahagaritswe muri Kiliziya kubera imyitwarire yarongoye

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 20 Gicurasi 2019 saa 02:11
Yasuwe :
0 0

Umupadiri wahoze muri Diyoseze ya Butare, akaza kwirukanwa kubera ikibazo cy’imyitwarire idakwiye kuranga abihaye Imana, yarongoye.

Amafoto akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, Padiri Serinda Cesar, wahoze muri Paruwasi ya Kiruhura, afatishije ikiganza cy’iburyo idarapo ry’u Rwanda iruhande rwe hahagaze umugore w’ijigija, ufite umusatsi wirabura usokoje neza, amwenyura gake.

Ku yindi foto, Padiri Serinda muri kositimu y’ubururu n’ishati y’ubururu bwerurutse ari kumwe n’umugore bamwenyura. Ikiganza cya padiri kimwe gifashe icy’uyu mugore ikindi kirimo kumwambika impeta bigaragara nk’aho ari mu muhango wo gusaba no gukwa.

Amakuru akomeza gukwirakwizwa ni uko Padiri Serinda n’uyu mugore basezeranye kubana akaramata mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 18 Gicurasi 2019.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE, ni uko uyu mupadiri yari amaze igihe gisaga umwaka ahagaritswe ku mirimo y’ubuseseridoti, kubera imyitwarire itajyanye n’indangaciro z’Abihayimana.

Igisonga cya Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Jean Marie Vianney Gahizi, yabwiye IGIHE ko iby’iyi nkuru yo kurongora kwa Padiri Serinda ntacyo abiziho, ariko ahamya ko yari amaze igihe ahagaritswe muri Kiliziya.

Ati “Hashize umwaka ahagaritswe kubera ikibazo cy’imyitwarire, si n’ubwa mbere yahagaritswe si n’ubwa kabiri. Igihano bari bamuhaye cyari icy’umwaka, amakuru bagenzi banjye bampaye ni uko ngo mu minsi ishize yari yibukije musenyeri ko igihano cye cyarangiye, akaba yarasabaga kugaruka.”

“Amafoto amugaragaza asezerana nanjye nayabonye ariko sinahamya ukuri kwayo. Muri make nta makuru dufite kuri ibyo bintu. Navuga ko bintunguye ariko nanone sinavuga ko bintunguye cyane.”

Hari amakuru avuga ko mu byatumye Padiri Serinda ahabwa igihano harimo kuba yari yarabyaranye n’abagore batandukanye.

Musenyeri Gahizi ati “Hari igihe nigeze kumva rimwe hari umugore wazanye ikirego, avuga ko babyaranye. Ibyo yahaniwe harimo nicyo cyo kuba yarabyaranye n’abagore.”

Ku bijyanye nuko Padiri Serinda n’ubundi yari kuzagirwa umulayiki mu minsi ya vuba, Musenyeri Gahizi yavuze ko ntacyo abiziho.

Amafoto yagaragaye ntarimo aya Padiri Serinda asezerana imbere y’Imana. Gusa dukurikije ibitangazwa na Musenyeri Gahizi, Kiliziya ntabwo yamuha isezerano cyane ko yari yarayisezeranyije kuba umusaserudoti iteka.

Ikindi ntabwo bigaragara ko yavuye mu Gipadiri ngo yandikire Papa, amusaba gusesa isezerano rya mbere ry’ubusaserdoti, akitwa umulayiki hanyuma akabona gushyingiranwa n’uwo yihebeye muri Kiliziya. Icyakora ashobora kujya mu rindi dini rikamusezeranya mu gihe abyifuza.

Twashatse Padiri Serinda ku murongo wa Telephone ntibyadukundira, dukoresha n’ubundi buryo bw’itumanaho ntibyadukundira. Naboneka akagira icyo adutangariza ku bimuvugwaho tuzakibagezaho.

Padiri Serinda Cesar afashe ku ibendera asezerana imbere y'amategeko
Padiri Serinda yambika impeta uwo yihebeye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza