Padiri Rugirangoga Ubald yakorewe indirimbo igaruka ku butwari bwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Gashyantare 2021 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Padiri Ubald Rugirangoga uherutse kwitaba Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azize Covid-19 mu kwezi gushize, yakorewe indirimbo yiswe ‘Rugirangoga Acyuye Imihigo’, igaruka ku buzima ku bigwi byamuranze mu buzima bwe.

Iyi ni indirimbo yakozwe n’umuhanzi Eliazar Ndayisabye, wavuze ko yababajwe cyane n’uru rupfu rw’uyu mugabo bigatuma ahimba indirimbo igaruka ku buzima bwamuranze.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagize ati “Padiri Rugirangoga namumenye nkiri umwana muto niga mu Iseminari nto. Aho atangiye gukora amasengesho yo gusabira abarwayi nagiye nyitabira nkakunda cyane inyigisho ze, uguca bugufi, kuvugisha ukuri adategwa, gukunda gushengerera Isakaramentu ry’Ukarisitiya, gukunda abarwayi no kubitaho atabatinya. By’umwihariko nakozwe ku mutima n’uburyo yitangiye isanamitima mu banyarwanda ahereye iwabo i Mwezi n’i Mushaka bikagera no hirya no hino mu gihugu.”

Muri iyi ndirimbo, Ndayisabye avuga ko amateka y’ubuzima bwa Rugirangoga ari maremare cyane ku buryo atayashyira ndirimbo imwe.

Ndayisabye wahimbye iyi ndirimbo avuka mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakabuye ahitwa i Busozo, akaba afite imyaka 37. Amashuri abanza yayize muri Ecole Primaire Bunyereri, akomereza kuri Petit Seminaire Saint Aloys Cyangugu, yiga muri TTC Mururu, Grand Seminaire Propedeutique Rutongo, Grand Seminaire Kabgayi ndetse no muri UTAB.

Ni umuhanga mu gusoma, kwandika no kwigisha umuziki wanditse, kwigisha amakorali yo muri Kiliziya Gatolika, gucuranga inanga ndetse akaba yaranayoboye iyandikwa ry’igitabo cy’indirimbo zinyuranye cyasohowe na seminari Nkuru ya Kabgayi ubwo yahigaga mu 2009.

Mu buzima busanzwe, Ndayisabye ni umurezi mu Ishuri Mpuzamahanga rya Path To Success International School rikorera mu Mujyi wa Kigali. Uyu mugabo waririmbye muri Chorale Christus Regnat na Saint Michel, yabaye Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ibya Tekiniki muri Chorale Marie Reine. ndetse yanashinze Chorale Mater Dei imaze kumenyekana ku ndirimbo yitwa ‘Ora Pro nobis Mater Dei’ n’iyitwa ‘Nta wundi twagana’.

Ndayisabye amaze kuririmba ku giti cye indirimbo zinyuranye harimo iyitwa ‘Gloria’, ‘Udusabire Mariya’, ‘Nyagasani Yezu yazutse ‘ ndetse mu minsi ishize akaba yarasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Tugende kumuramya’.

Padiri Rugirangoga wahimbiwe indirimbo na Ndayisabye, azashyingurwa ku wa Mbere tariki 1 Werurwe, ari bwo hazaba misa yo kumusezera muri Paruwasi Regina Pacis i Remera nyuma umurambo we ukazahitwa ujyanwa i Rusizi ahari Centre Ibanga ry’Amahoro ari naho azashyingurwa ku wa 2 Werurwe 2021.

Padiri Rugirangoga Ubald yavutse ku wa 26 Mata 1955, azibukwa cyane nk’uwatangije ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi.

Mu mwaka wa 2015, yagizwe Umurinzi w’Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

Muri 2019, Padiri Rugirangoga yanditse igitabo kivuga ku bumwe n’ubwiyunge cyitwa “Forgiveness Makes You Free” kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rw’ubwiyunge.

Indirimbo ’Rugirangoga Acyuye Imihogo’

Umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga wagejejwe i Kigali

Padiri Rugirangoga yamenyekanye mu bikorwa by'isanamitima mu Rwanda
Aha ni ho Padiri Rugirangago azashyingurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .