00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana yatawe muri yombi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 Kamena 2021 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Rwamagana, aho akurikiranweho kubika amafaranga menshi yari yibwe n’abandi bantu.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko uyu mupadiri yatawe muri yombi.

Yagize ati “Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana afunzwe na RIB, akurikiranweho kubika amafaranga menshi yari yibwe n’abantu. Ubu arafunze mu gihe iperereza riri gukorwa.’’

Amwe mu makuru ava mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana avuga ko kuva ku Cyumweru ari bwo abantu batandukanye batangiye gutabwa muri yombi, hari urugo rw’umwe mu baturage akaba na mwene wabo n’uwo mupadiri rwasanzwemo amafaranga menshi.

Iperereza ngo ryarakomeje birangira bagiye gusaka uyu mupadiri na we asanganwa amafaranga menshi bivugwa ko yari yibwe na we ahita atabwa muri yombi.

Bivugwa ko umwe mu bafitanye isano na Padiri wari wanamusuye akanarara iwe ari we wibye ayo mafaranga aza kuyabitsa uwo mupadiri ukuriye Paruwasi ya Rwamagana iherereye muri Diyosezi ya Kibungo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .