Uyu mupadiri uyobora iri shuri ryo mu Karere ka Kirehe, yatawe muri yombi ku wa 9 Ukwakira 2024.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry wagize ati “Arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wiga muri icyo cyigo cy’ishuri, kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje ngo hakorwe dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”
Mu gihe Urukiko rwamuhamya iki cyaha, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25, nk’uko biteganywa n’ngingo ya 14 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Dr. Murangira yavuze ko uru rwego rusaba abarezi kuzuza neza inshingano zabo zo kurera, bubaha kandi barinda abo barera.
Ati “Biragayitse cyane kuba umuntu w’umurezi yakekwaho icyaha nk’icyi cyo gusambanya umwana. Ibyaha nk’ibi ntabwo bizihanganirwa, uzabikora wese amenye ko amategeko azamuhana kandi bazirikane ko iki ari icyaha kidasaza.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!