Padiri Aloys Guillaume yashyinguwe mu cyubahiro, hagarukwa ku bugwaneza n’urukundo byamuranze (Amafoto)

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 17 Ukuboza 2020 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Padiri Aloys Guillaume uherutse kwitaba Imana, yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa Kane, hagarukwa ku bikorwa by’urukundo n’ubugwaneza byaranze ubuzima bwe.

Uyu mupadiri wakoreraga umurimo w’Imana muri Diyoseze ya Butare, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2020 azize impanuka y’imodoka yabereye mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye.

Yitabye Imana afite imyaka 66 y’amavuko na 39 y’ubupadiri kuko yavutse ku wa 13 Kanama 1954 ahabwa ubusaseridoti ku wa 26 Nyakanga 1981.

Kuri uyu wa 17 Ukuboza 2020 yashyinguwe mu cyubahiro mu irimbi ry’abapadiri rya Diyoseze ya Butare.

Abamuzi n’abababaye hafi ye bavuga ko ari umuntu wakundaga abantu kandi Abanyarwanda bose yababereye Umusaseridoti mwiza.

Umushumba wa Diyoseze ya Butare, Nyiricyubahiro Musenyeri Philippe Rukamba, yavuze ko Padiri Aloys Guillaume yaranzwe n’urukundo mu bikorwa bye.

Yavuze ko na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Padiri Aloys Guillaume, yaranzwe n’ibikorwa byubaka umuryango Nyarwanda.

Yagize ati “Mu buzima bw’umuntu haba igice cyubaka n’igisenya, Guillaume rero yabaye mu gice cyubaka. Na nyuma y’ingorane u Rwanda rwanyuzemo yabaye muri icyo gice cyubaka, gifasha abantu uko gishoboye.”

Musenyeri Rukamba yavuze ko imirimo yose Padiri Aloys Guillaume yagiye ashingwa yayikoze neza kandi yabereye urugero rwiza abo bakoranye n’abo yigishije.

Abafashe ijambo mu kumusezeraho bwa nyuma bavuze ko yari umuntu ufasha abababaye, utega amatwi buri wese umugannye kandi wakundaga kugira inama abantu.

Padiri Aloys Guillaume akimara guhabwa ubusaseridoti mu 1981 yahise ajya kuba Padiri wungirije muri Paruwasi ya Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru kugera mu 1983.

Muri Nzeri 1983 yabaye umwarimu ashinzwe n’amasomo mu Iseminari Nto ya Karubanda (Petit séminaire Virgo Fidelis).

Kuva mu 1984 kugeza mu 1987 yatuye mu rugo rukuru rw’umwepiskopi (Evêché) ashinzwe Amashuri gatolika (Service Diocésain de l’Enseignement secondaire) ndetse n’ubukangurambaga bwa za Equipes enseignantes n’imyigishirize y’iyobokamana (Catéchèse) mu mashuri abanza.

Mu 1990 kugeza mu 1991 yabaye Padiri wungirije muri Paruwasi ya Butare aba Omoniye wa Kaminuza y’u Rwanda ndetse yari n’Umwarimu mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

Nyuma yaho kuva mu 1991 kugeza mu 1994 yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yitiriwe Mutagatifu Dominiko, naho kuva mu 1994 kugeza mu 1997 yashinzwe kuyobora amashuri gatolika ya Diyosezi ya Butare.

Mu mwaka wa 1997 kugeza mu 2006 yari akuriye Ibiro bishinzwe Uburezi Gatolika mu Rwanda (SNEC), naho kuva mu 2011 kugeza mu 2017 yabaye umurezi ndetse n’Umuyobozi wungirije wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda ushinzwe Amasomo.

Muri Kanama 2017 yabaye Padiri Mukuru wa Cathedrale ya Butare, nyuma y’umwaka umwe muri Kanama 2018 aba Uhagarariye amashuri gatolika muri Diyoseze ya Butare.

Yitabye Imana yari Intumwa ya Musenyeri ishinzwe Ubuzima bw’Abihayimana muri Diyoseze ya Butare, umwanya yagiyeho mu Ugushyingo 2020.

Padiri Aloys Guillaume yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yakundaga siporo ndetse akiri muto yabaye umukinnyi wa Mukura Victory Sports. Yanakinaga na Volleyball.

Inkuru wasoma: Padiri Aloys Guillaume wabaye Umuyobozi w’amashuri Gatulika mu Rwanda yitabye Imana

Musenyeri Philippe Rukamba ni we wayoboye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Padiri Aloys Guillaume
Abihayimana batandukanye bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Padiri Aloys Guillaume
Abafashe ijambo mu kumusezeraho bwa nyuma bavuze ko yari umuntu ufasha abababaye kandi utega amatwi buri wese umugannye
Padiri Aloys Guillaume yasezeweho bwa nyuma n'abantu batandukanye
Padiri Aloys Guillaume yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2020 azize impanuka y’imodoka
Umushumba wa Diyoseze ya Butare, Nyiricyubahiro Musenyeri Philippe Rukamba, yavuze ko Padiri Aloys Guillaume yaranzwe n’urukundo mu bikorwa bye
Yitabye Imana afite imyaka 66 y’amavuko na 39 y’ubupadiri
Padiri Aloys Guillaume yashyinguwe mu cyubahiro hagarukwa ku bugwaneza n’urukundo byamuranze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .