PAC yategetse Akarere ka Kamonyi kugarura miliyoni 6.9 Frw yanyerejwe mu myaka itanu ishize

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 6 Ukwakira 2020 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura Imikoreshereze y’imari ya Leta, PAC, yategetse Akarere ka Kamonyi kugarura miliyoni 6.9, yanyerejwe n’uwahoze ari umucungamutungo wa farumasi y’aka Karere, mu myaka itanu ishize.

Yari amafaranga angana na miliyoni 17 Frw PAC yatahuye ko yagombaga kugurwa imiti, nyamara aho kuyashyira kuri konti y’aho iyo miti yagombaga kugurwa, ashyirwa kuri konti bwite, y’uwahoze ari umucungamutungo wa Farumasi y’Akarere ka Kamonyi.

Abayobozi b’Akarere ka Kamonyi bisobanuye imbere ya PAC, bavuze ko aya mafaranga yanyerejwe n’uwahoze ari umucungamutungo wa farumasi y’akarere bayoboye, bagaragaza ko yasimbuje nomero ya konti y’aho bari kugura iyo miti aribo Camerwa yaje guhinduka Medical Procurement and Production Division, MPPD, iye konti bwite, maze bigatuma amafaranga ashyirwa kuri konti ye.

Akarere ka Kamonyi kabwiye PAC ko katabashije kuvumbura inyerezwa ry’aya mafaranga ku gihe, ahubwo ko kabimenye uwayanyereje yaratangiye kuyakoresha, hakagaruzwa miliyoni 10 Frw gusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi Bahizi Emmanuel yagize ati “Nyuma yo kumenya ko amafaranga yanyerejwe, uwayanyereje yashyikirijwe inkiko, anahanishwa gufungwa imyaka itatu.”

Bahizi yabwiye PAC ko bakoze ibishoboka byose kugira ngo babashe kugaruza miliyoni 6.9 Frw zitaragaruzwa, ariko bikananirana. Avuga kandi ko nyuma y’uko kugaruza aya mafaranga bibananiye burundu, mu 2019 inama y’akarere yateranye ikemeza ko bayahebye burundu, kandi ko akurwa mu madeni akarere kari gukurikirana.

Abadepite bagize PAC ntibanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe n’Akarere ka Kamonyi. Uwimanimpaye Jean d’Arc yagaragaje ko bitumvikana uko uwanyereje amafaranga yasinyiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere, kandi akabikora atitaye ku bandi bagombaga kubigiramo uruhare.

Nyuma y’uko n’Umuyobozi wa PAC, Valens Muhakwa, atanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe n’Akarere ka Kamonyi, ubuyobozi bwasabwe kongera kwandika amafaranga yanyereje mu bitabo byako by’icungamutungo, kandi kakiha n’igihe agomba kuzaba yagarujwe.

Uwari ahagarariye Minisiteri y’Ubutabera mu mirimo ya PAC, Ntwari Eric, yemereye Akarere ka Kamonyi ubufasha burimo guhabwa inama no gufashwa gukurikirana abagize uruhare mu inyerezwa rya miliyoni 6.9 Frw.

PAC yategetse Akarere ka Kamonyi kugarura miliyoni 6.9 Frw yanyerejwe mu myaka itanu ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .