00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nubwo abantu batarya imihanda uyu warariwe - Depite Bakundufite avuga ibyabaye i Rubavu

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 21 September 2022 saa 03:15
Yasuwe :

Abagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, bagaragaje impungenge ku muhanda wo mu Karere ka Rubavu wubatswe ku giciro gihanitse ubariye ku kilometero kimwe ugereranyije n’uko byakozwe mu tundi turere turimo na Musanze biteye kimwe.

Raporo y’Umugenzuzi w’imari ya leta mu mwaka wa 2020/2021 igaragaza ko ikilometero kimwe cy’umuhanda wa kaburimbo Akarere ka Rubavu kakibariraga miliyari 1,2 Frw. Ni isoko ryatwaye asaga milyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni mu gihe Akarere ka Musanze gaturanye na Rubavu ndetse bifite imiterere imwe kubera ko na ko ari ak’amakoro ko kishyuraga miliyoni 363 Frw ku kilometero, Muhanga yishyuye miliyoni 488 Frw arenga naho Nyagatare yishyuye miliyoni 605 Frw.

Uyu muhanda ni umuhanda uhuza Agakiriro n’utundi duce two mu Mujyi wa Rubavu.

Ubwo Abadepite bagize Komisiyo ya PAC bahaga umwanya abayobozi b’Akarere ka Rubavu ngo basobanure icyo kinyuranyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Ruhamyambuga Olivier, yavuze ko impamvu yatumye igiciro kizamuka ari imiterere y’ahakorwaga umuhanda hari urutare ndetse hubatswe n’imiyoboro y’amazi.

Ati “Ni umuhanda hamwe n’imiyoboro y’amazi byongeye kuba hari urutare byatumye igiciro kizamuka ariko Umugenzuzi w’Imari agaragaje ikibazo agakora n’igereranya twabonye ko hakeneye gukorwa irindi sesengura.”

Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yagize ati “Musanze na yo tuzi ko ari akarere k’amakoro, mu by’ukuri ikilometero cy’umuhanda muri Rubavu kugira ngo kirengeho ayo mafaranga, ni menshi umuntu yabyibazaho kuko nta muhanda n’umwe ukorwa udafite imiyoboro y’amazi.”

Urwego rw’Umugenzuzi w’Imari ngo rwifashishije abatekinisiye mu nzego zitandukanye bareba ibikorerwa ahandi, bagaragaza ko ibiciro byakoreshejwe i Rubavu biri hejuru.

Depite Bakundufite Christine yagize ati “Imiterere ya Rubavu ntaho itandukaniye n’iya Musanze, ibaze igihe Umugenzuzi w’Imari yaviriye iwanyu ukaba utarabona ko ibi biciro bihanitse ukaba uri kubikwepakwepa. Nyamara nubwo abantu batarya imihanda ariko uyu muhanda warariwe ‘kabisa’.”

Uretse kuba uyu muhanda waratanzweho amafaranga menshi byanavuzwe ko ibikoresho byakoreshejwe na byo bikemangwa ubukomere bwabyo nk’uko byagarutsweho na Depite Niyorurema Jean Rene bityo ko imiterere ya Rubavu atari cyo kibazo.

Visi Perezida wa PAC, Uwineza Beline, yavuze ko bishoboka ko ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu busa n’ubutarahaye uburemere iki kibazo. Ati "Twatangiriye ku by’igenemigambi rifite ibibazo none hajemo n’ibindi twaketse amababa, murumva ko bitameze neza".

Ruhamyambuga yavuze ko biyemeje ko bagiye gushyiramo imbaraga ku bufatanye n’itsinda ry’aba enjeniyeri Banki y’Isi yahaye Akarere kugira ngo ubugenzuzi bugaragaze aho ukuri kw’ibyakozwe.

Abayobozi b'Akarere ka Rubavu ubwo bari bitabye PAC kuri uyu wa Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .