PAC yababajwe n’inguzanyo abahinzi b’icyayi bishyura batarayiriye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Werurwe 2019 saa 03:06
Yasuwe :
0 0

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’ingengo y’imari ya Leta (PAC) bababajwe n’inguzanyo zabariwe abahinzi b’icyayi by’umwihariko mu karere ka Nyaruguru, nyamara amafaranga yarariwe n’abakibatereye.

Mu mwaka wa 2012 hatangijwe umushinga wo kwagura ubuso buteyeho icyayi, hapimwa imirima y’abaturage bagombaga gutererwa. Bitewe n’ubuso bwabonetse, buri muturage yagombaga guhingirwa, agatererwa icyayi akagihabwa gikuze.

Uwo mushinga w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi (NEAB) wanyujijwe mu mushinga PRICE ugamije guteza imbere ibihingwa birimo ikawa, icyayi n’amagweja, mu kuzamura ibyo igihugu cyohereza mu mahanga bikomoka ku buhinzi.

Leta yanyujije amafaranga mu kigega cyari muri Banki y’Igihugu Itsura majyembere (BRD) yo kwifashisha mu kuguriza abahinzi. Rwiyemezamirimo yerekanaga hegitari yahinzeho icyayi, akishyurwa, ideni rikabarwa ku muturage nyir’ubwo butaka cyateweho.

Umuturage yagombaga kwishyura icyayi kimaze kwera, akajya yishuraho 40 % by’umusaruro yabonye.

Kuri uyu wa Mbere ubwo PAC yumvaga ibisobanuro bya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’ibigo biyishamikiyeho, byaje kugaragara ko hari abaturage bagiye babarirwa ko baterewe icyayi ku buso runaka kandi ubwo butaka ntabwo bafite.

Ibyo bivuze ko hari ababariwe ideni rinini ugereranyije n’amafaranga bakabaye bishyura.

Perezida wa PAC, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome yatanze urugero rw’abaturage bagize Koperative y’abahinzi b’icyayi, COTEMUKI yo mu Karere ka Nyaruguru, aho igenzura ryakozwe vuba aha ryerekanye ko hari hegitari 449 abaturage bishyujwe kandi ntazo bafite.

Yavuze ko kuri hegitari imwe rwiyemezamirimo yishyurwaga ibihumbi 600 Frw, bivuze ko ari nayo nguzanyo umuturage yabarirwaga.

Ngabitsinze ati “Batangiye babarisha dekametero ugasanga umuntu bamubariye hegitari 22. Haje amatsinda yabahingiraga akanabaterera, ayo mafaranga bakayatwara. Nyuma baje mu igenzura bakoresheje GPS basanga [hari] 50 % bya hegitari [umuturage] yishyurira ataboneye umusaruro na gato kuko ubwo butaka ntabwo yari abufite.”

Ngabitsinze yavuze ko mu igenzura bikoreye, abaturage bagiye babwira amazina ya bamwe mu babikoze.

Ati “Ntabwo byumvikana ukuntu abantu babara inshuro ebyiri zitandukanye hakazamo ikinyuranyo kingana gutyo kandi umuturage akishyurira ubuso atabonye. Tugomba kubikurikirana bigasobanuka ari umukozi wakoze nabi, inshingano zishobora kurangira cyangwa hagafatwa n’ibihano.”

Ibi ngo byanagize ingaruka ku myishyurire y’izo nguzanyo kuko umusaruro abaturage babona ari muke ugereranyije n’inguzanyo bafite, bityo bikarangira nta mafaranga ahagije batahanye mu ngo zabo.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Amb Kayonga George William yavuze ko umukozi wari ushinzwe gukurikirana uwo mushinga wo gutera icyayi yahagaritswe.

Ati “Uwari uhagarariye gukurikirana uwo mushinga muri Muganza Kivu twaramuhagaritse. Habayemo intege nke ariko icyo twakoze kwari ukureba uko dufata ingamba kugira ngo intego yari igamijwe y’umushinga dushobore kuyigeraho.”

Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yavuze ko hagomba gufatwa ingamba zihuse, abagize uruhare mu gutekinika ubuso bakabiryozwa kandi abaturage bakavanwaho uwo mwenda w’ikirenga bahawe.

Yagize ati “Nibaza ko umuturage atakabaye yishyura ideni yitwa ko yahawe kandi atararibonye, hanyuma abarifashe bagize uruhare mu gukorera amanyanga umuturage bagakurikirwa noneho akaba aribo ideni rijyaho cyangwa se bakishyuzwa ku ngufu za Leta. Nta kuntu umuturage yaba aryamye adasinzira kubera ideni afite atariye.”

Ibindi bibazo byagaragajwe birimo inyungu ku nguzanyo zihanitse abo bahinzi b’icyayi bagiye bakwa, aho zavuye ku 8.5% zikagera kuri 15.5 % ku mpamvu zitumvikana.

NAEB yatangaje ko ayo makuru itarayamenya icyakora yizeza kubikurikirana.

Umushinga wa PRICE umaze imyaka isaga irindwi utangijwe. Ubugenzuzi bwo mu 2016 bwasanze nta kosa ry’imicungire y’imari ririmo, ariko abari abanyamuryango ba PAC bacyuye igihe basabye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta gukora ubugenzuzi ngo hasesengurwe niba amafaranga akoreshwa ibihuye n’intego yawo.

Abayobozi batandukanye bo muri Minisiteri y'ubuhinzi n'inzego ziyishamikiyeho imbere ya PAC
Abayobozi biyemeje gukemura ikibazo cy'abaturage bagertsweho inguzanyo mu gihe cya vuba
Ubwo abayobozi mu nzego zishinzwe ubuhinzi bitabaga PAC kuri uyu wa Mbere
Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome uyobora PAC yavuze ko ibi bibazo bikwiye gukemuka vuba
Perezida wa PAC, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'ubuhinzi n'umworozi (iburyo) Musabyimana Jean Claude umwe mu bitabye PAC

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza