P Fla yavuze ku mubano we n’umukunzi we byavuzwe ko wahungabanyijwe na Jay Polly

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 22 Gashyantare 2019 saa 12:15
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Murerwa Amani [P Fla] yatangaje ko abanye neza n’umukunzi we Umutoni Aline ari nawe umufasha muri muzika, nyuma y’aho bivugiwe ko uyu mugore yaba yarigaruriwe na Jay Polly.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2018 hasakaye amakuru ko Jay Polly wari ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge yakundanaga na Umutoni Aline, umugore ufasha P Fla mu muziki, icya rimwe akaba n’umukunzi we.

Icyo gihe Umutoni wiyemereraga ko asura Jay Polly kenshi gashoboka, ntiyahakanye cyangwa ngo yemere ko bakundana, ahubwo yavuze ko bizagaragara umunsi igihano cyarangiye.

Ati “Jay Polly ni inshuti yanjye y’umwihariko, musura kenshi gashoboka mu cyumweru, ahubwo iyaba byashobokaga najya njyayo mu gitondo, saa sita na nimugoroba. Umuntu uri hariya niho abonera inshuti, nanjye bishobora kumbaho akansura […] iby’urukundo byo niba bihari cyangwa bidahari muzabimenya nasohoka.”

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na P Fla byanavugwaga ko yatandukanye n’uyu mukunzi we, yavuze ko ibyavuzwe byamutunguye kuko bitari ukuri.

Ati “ Ntacyo biba bimbwiye kuko mba nzi ukuri, gusa njyewe sinzi n’aho byaturutse ko akundana na Jay gusa twe byaradutangaje ari na Jay nawe bishobora kuba byaramutangaje kuko ntibyigeze bibaho.”

Icyo P Fla ashingiraho yemeza ko umukunzi we atigeze amuca inyuma, ngo ni uko icyo gihe ubwo byavugwaga babaga mu nzu imwe, ku buryo icyo yajyaga gukora cyose, undi yabaga akizi.

Ati “Icyo gihe twari turi kumwe mu nzu, turi kumwe igihe cyose. Hari igikorwa yakora se ntabizi?”

Abajijwe niba ubu batakibana, yavuze ko ubu buri umwe aba ukwe ariko ngo ‘ni nk’aho tubana buri gihe tuba turi kumwe’ kuko iby’akazi kabo byose babipangira mu rugo.

P Fla ubarizwa muri label ya Gueri D’as Ent yashinzwe n’umukunzi we, aherutse gushyira hanze indirimbo yise Umusaza P Fla, avuga ko ashaka ko iba umusingi w’ibikorwa bye bishya birimo na album ye ya kabiri izaba yitwa ‘Indulgencia’ izasohoka muri uyu mwaka.

Iyi indirimbo ya gatatu ashyize hanze nyuma yo kuva muri Gereza mu mpera z’umwaka wa 2017. Iya mbere yakoze yitwa Mama Mwiza yakoranye na Aline Gahongayire, iya kabiri yitwa Story yanjye nawe yakoranye na Yverry.

P Fla yemeje ko ibyavuzwe ku mukunzi we ari ibinyoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza