Ibi Ozonnia Ojielo yabigarutseho ku wa 11 Werurwe ubwo mu Rwanda hatangizwaga inama y’iminsi itatu yateguwe kandi yitabirwa n’abakora mu Ishami rya Loni rishinzwe Iterambere (UNDP) muri Afurika n’abandi.
Ni inama yitwa ‘Governance and Peacebuilding Community of Practice (CoP) yigira hamwe uburyo bukwiye bw’imiyoborere kuri Afurika hagamijwe kubaka amahoro mu muryango mugari.
Muri iyo nama Ozonnia Ojielo yavuze ko muri Afurika hakiri ibibazo bikomeye by’imiyoborere bishingiye ku mateka y’ubukoloni yazanye byinshi Abanyafurika bakabimira bunguri.
Yagize ati “Ibihugu byinshi byo muri Afurika bigendera ku buryo bw’imiyoborere bw’Abakoloni. Nka Afurika twagerageje kwisanisha na bwo ariko hari byinshi tudahuje. Afurika ntiduhuje amateka, ubukungu, imibanire na politiki n’ibyo bihugu byadukolonije. Twagerageje kugendera mu murongo wabo ariko ku kigero runaka hamwe ntibitanga umusaruro.”
Ozonnia yagargaje ko ibyo bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, Afurika yakomeje kubyishingikirizaho ibifata nk’intangarugero muri byose, bituma ijugunya bumwe mu buryo bw’imibanire n’imiyoborere gakondo kandi bwari buyifitiye akamaro.
Ibyo byagize ingaruka kuko n’abaterankunga ba Afurika baza birebera inzego zubatse nk’iz’iwabo bakaba ari zo gusa bitaho ariko hari uburyo nyafurika bw’imiyoborere n’imibanire bundi bufite akamaro bukirengagizwa.
Ati “Nka Afurika dukwiye kongera gutekereza icyo imiyoborere ivuze kuri twe kandi tudahinduye amahame yacu. Natanga urgero nko ku Nama zo mu Rugwiro mu Rwanda ahagana mu 2000. Mu Rwanda kandi babonye ko amacakubiri mu muryango mugari aterwa no kwikubira ubutegetsi kw’igice kimwe bafata umwanzuro wo guha buri wese ijambo n’amashyaka mato. Ayo mashyaka n’iyo yagira gusa 5%,3% cyangwa 2% by’abayahagarariye mu Nteko aba agize uruhare mu miyoborere y’Igihugu. Ibyo bigaragaza uburyo mu Rwanda ubutegetsi busaranganywa.”
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko abafanyabikorwa ba Afurika iyo Igihugu kibahaye umurongo mwiza bagira uruhare rugaragara mu iterambere, ariko ko igihe kigeze ngo Afurika ihitemo kwishakamo ibisubizo bidashingikirije cyane ku amahanga.
Ati “Igihe twahitagamo inzira yo kwigira nk’Abanyarwanda si benshi bayumvaga. Ni twe twari tuzi ko izatugirira akamaro. Ni ukwiyemeza kugera ku byo wifuza kuko bigufutiye inyungu ndetse ni na ko gaciro duhora tugarukaho nk’u Rwanda.”
“Ugira agaciro gusa iyo ukoze amahitamo yawe ajyanye n’imbogamizi ufite. Ni ikibazo cy’amahitamo gusa iyo wamaze kubikora abandi bakurikiza ibyo wahisemo ariko iyo wemereye abantu bo hirya no hino ko baza bakagukoresha ibyo bifuza ntugera ku byo wifuza wowe.”
Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Fatmata Lovetta Sesay yashimangiye ko u Rwanda rifite byinshi byo kwigiraho mu miyoborere, aho nko kugaburira abana ku ishuri byagabanyije abarivagamo bitewe n’impamvu zirimo n’ubukene, binagabanya ababaga inzererezi ndetse n’umubare w’ibyaha bibishamikiyeho uragabanuka.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!