Oxfam yafunze ibikorwa byayo mu Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 22 Gicurasi 2020 saa 09:48
Yasuwe :
0 0

Umuryango utari uwa leta Oxfam International watangaje ko wafunze ibiro mu bihugu 18 birimo n’u Rwanda, icyemezo cyagize ingaruka ku bakozi 1450 mu bagera ku 5000 bakora muri porogaramu zawo kimwe n’imiryango 700 mu isaga 1900 byakoranaga.

Mu itangazo uyu muryango uharanira ibikorwa bijyanye n’iterambere washyize ahagaragara, wavuze ko aho ugiye gufunga ibikorwa ari mu Rwanda, Thailand, Afghanistan, Sri Lanka, Pakistan, Tajikistan, Haiti, Republique Dominicaine, Cuba, Paraguay, Misiri, Tanzania, Sudan, u Burundi, Sierra Leone, Benin, Liberia na Mauritania.

Ubu uyu muryango usigaye mu bihugu 48 ku Isi, ariko wavuguruye intego zawo ndetse ugabanya abakozi uhafite.

Oxfam yavuze ko izi mpinduka zizayifasha kurushaho gukorana n’abafatanyabikorwa n’abaturage muri rusange mu kurwanya ubukene mu Isi n’ubusumbane no gufasha abantu guhangana n’ibibazo bitandukanye.

Oxfam yakoreraga mu bihugu 66 ndetse igakorera ahandi hantu 20. Izaguma mu bihugu 48 harimo bitandatu izaba ikoreramo binyuze mu bafatanyabikorwa.

Umuyobozi w’agateganyo wa Oxfam, Chema Vera, yavuze ko kuvugurura uburyo bakoragamo bamaze igihe babiteganya, ariko "byabaye ngombwa ko twihutisha ifatwa ry’ibyemezo bikomeye bitewe n’ingaruka z’icyorezo cyibasiye Isi."

Uyu muryango uvuga ko kimwe n’indi y’abagiraneza ndetse n’ibikorwa bibyara inyungu, Oxfam yahungabanyijwe cyane na Coronavirus bitewe n’ifungwa ry’amaduka, inahagarika ibikorwa byo gukusanya inkunga byateganywaga.

Ibigo byinshi byahise bigabanya imishahara, bihagarika gushaka abakozi bashya ndetse abakozi bamwe baba bahagaritswe.

Uyu muryango ufite ibikorwa byageraga ku bantu miliyoni zigera kuri 25, watangiye kuzahara mu myaka ibiri ishize ubwo hajyaga hanze ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina, abakozi bawo bakoreye muri Haiti mu mwaka wa 2010.

Uyu muryango usanganwe ibikorwa mu nzego zirimo amazi n’isukura, ibiribwa n’imihindagurikire y’ibihe, gukemura amakimbirane no guhangana n’ingaruka z’ibiza, kurwanya ubusumbane no guharanira ko abaturage babona serivisi nziza, kwimakaza uburinganire no guteza imbere uburenganzira bw’abagore.

Oxfam mu Rwanda yari ifite icyicaro ku Gishushu mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .