00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OpenAI yahagaritse amavugurura yari aherutse gukorwa kuri GPT-4o

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 5 May 2025 saa 08:30
Yasuwe :

Ikigo cya OpenAI gifite ikoranabuhanga rya ChatGPT cyahagaritse amavugurura (update) cyari giherutse gukora ku ikoranabuhanga (model) rya GPT-4o, nyuma y’uko rinenzwe kuba rishimagiza ibyifuzo by’abarikoresha, nubwo ibyo bavuga bitaba ari ukuri.

Aya mavugurura yari amaze iminsi ine gusa akozwe na OpenAI, aho afasha abakoresha ikoranabuhanga rya GPT-4o kugira ngo babone ibisubizo. Gusa ikibazo ni uko ibisubizo byatangwaga, byari ibisubizo bigamije gusa gushimagiza uwabisabye, aho kuba ari ibisubizo bishingiye ku kuri.

Urugero ni uko hari aho abantu bagaragaje ko bahagaritse imiti ahubwo bagahitamo gukizwa n’imbaraga zo kwizera. Aba banditse bagisha inama y’icyo bakora, maze amavugurura yakozwe ku ikoranabuhanga rya GPT-4o abaha ibisubizo bigaragaza ko icyo cyemezo ntacyo gitwaye, nyamara bizwi neza ko guhagarika imiti utabiherewe uburenganzira na muganga cyangwa se utayimaze, bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima.

Abahanga mu by’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano ntibahwemye kugaragaza impungenge zishingiye ku kuba iri koranabuhanga rishobora kwiga gutanga ibisubizo bijyanye n’ibyifuzo by’abantu, ariko bitajyanye n’ukuri kw’ibiriho.

Ibi ngo bishobora gutuma abantu birara, bagakeka ko ari abahanga cyangwa bafite ubushobozi burenze ubwo bafite, bityo ntibashyire imbaraga mu kwiga no kunguka ubumenyi bwisumbuye.

Ibi kandi ngo bishobora no gutuma ibisubizo bitangwa biba ari ibisubizo bitajyanye n’ukuri, bityo bikaba bishobora kuyobya bamwe mu gihe bafashe icyemezo cyo kubigenderaho.

OpenAI yahagaritse amavugurura yari aherutse gukorwa kuri GPT-4o

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .