iJURU Restaurant & Lounge iri aho umuntu aba yitegeye Umujyi wa Kigali areba mu byerekezo bya Kacyiru na Kimihurura ku buryo umuntu afata amafunguro n’icyo kunywa anyurwa no kwihera ijisho, imisozi n’ibindi byiza bitatse uyu mujyi. Ifite umwihariko wo kuba ifite aho kwakirira abantu ho mu rwego rwo hejuru (VIP Reception).
iJURU Restaurant & Lounge yafunguwe ku wa Kane tariki 10 Ukuboza 2020 mu birori byayobowe na Bayingana David, usanzwe ari umwe mu banyamakuru bakomeye mu Rwanda.
Byasusurukijwe na Andy Bumuntu, DJ Bissosso avanga imiziki ndetse hanerekanwa imyambaro itandukanye hifashishijwe abamurika imideli bo mu Rwanda.
iJURU izajya yakira ibirori bitandukanye by’abantu bake, birimo ubukwe, guhura byihariye n’ibindi.
Umwihariko wayo ni uko igikoni cyayo kizajya gitekerwamo ibyo kurya bitandukanye birimo ibyo mu bihugu bitandukanye, bitari u Rwanda.
Izina iJURU ryaje nyuma y’irushanwa ryabereye ku mbuga nkoranyambaga aho abantu batandukanye basabwe gutanga izina bumva ryaba rijyanye n’iyi restaurant, uwitwa Didier Kananura aba ariwe uba uwa mbere nyuma yo kuyita gutya.
Mu gutangiza iJURU, ONOMO Hotel yanaboneyeho gutangaza ubufatanye ifitanye na Universal Music Africa (UMA), bushingiye ku kuba iyi hotel ifite gahunda yo guteza imbere impano nyafurika, yaba mu kuririmba, imideli n’ibindi.
Umuyobozi wa ONOMO Hotel, Nizeye Emile, ufite ubunararibonye mu by’amahoteli akesha ubumenyi yavanye mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko iJURU igiye kugaragaza neza iyi hoteli ndetse ikaba ifite indyo yihariye irimo n’iyo muri Afurika.
Ati “Ifite ahantu ho gukorera ibirori bitandukanye ku bahanzi bakigaragaza ndetse umuntu uyicayemo aba yitegeye Kigali. N’izina ryayo ni ryiza. Dushimishijwe n’amahirwe twabonye yo kuzana iJURU, isura nshya ndetse n’ibyiyumviro byiza bya Kigali ku bantu bashaka kuhiyakirira.”
ONOMO Hotel ifite ibyumva birenga 109 byo kuruhukiramo. Ifite kandi ibikoresho byose byo kwifashisha muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19. Muri ibi bihe yanagabanyirije abantu ibiciro bo muri Afurika y’Iburasirazuba bashaka kuraramo.
iJURU Restaurant & Lounge izajya ikora iminsi irindwi guhera saa moya kugeza saa yine z’ijoro. Wakurikira iJURU kuri Twitter: @ijuru_onomo na Instagram: @ijuru.onomo .





















Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!