00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OMS yemereye u Rwanda ubufasha mu kurwanya icyorezo cya Marburg

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 September 2024 saa 08:35
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryemereye u Rwanda ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Marburg, nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko iki cyorezo cyamaze kugera mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko uwo muryango uzafatanya n’u Rwanda mu guhangana n’iki cyorezo muri rusange, kugira ngo gihashywe hakiri kare.

Dr. Tedros yagize ati "Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hari abarwayi ba Marburg. OMS izakomeza kongera ubufasha ndetse ikorane na Guverinoma y’u Rwanda mu guhagarika ikwirakwira ry’iyi virus mu kurinda abaturage bari mu byago."

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima, yavuze ko ikomeje iperereza ku nkomoko y’iyi ndwara, kandi ko hashyizweho ingamba zo kuyirinda no kuyikumira mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye.

Itangazo ryayo rigira riti “Hatangiye igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho n’iyi virusi, mu gihe abarwayi bakomeje kwitabwaho n’abaganga. Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye. Ntabwo ikwirakwizwa binyuze mu mwuka.”

Minisante yatangaje ko uwo ari we wese wagaragaza ibimenyetso byayo ari byo kugira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi, cyangwa kuribwa mu nda, yahamagara Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) kuri nimero 114 cyangwa akegera ivuriro rimwegereye.

Bati “Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gukurikiranira hafi iki kibazo kandi irakomeza kubagezaho amakuru ajyanye n’iyi ndwara. Abaturage barasabwa gukomeza imirimo yabo birinda kandi bakaza ingamba z’isuku.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yahumurije Abanyarwanda, avuga ko iki cyorezo kizatsindwa, ati "Dufatanye twese guhangana n’ iyi virusi ya Marburg. Andi makuru turakomeza kuyabagezaho mu masaha ari imbere. Tuzayitsinda vuba."

Virusi ya Marburg ni icyorezo kiri mu cyiciro cy’ibindi bikomeye nka Ebola. Yamenyekanye cyane mu 1967 mu mijyi ya Marburg na Frankfurt mu Budage ndetse no mu mujyi wa Belgrade muri Serbia.

Ibindi byorezo bya Marburg byagiye bigaragara mu bihe bitandukanye mu bihugu nka Angola, RDC, Kenya, Afurika y’Epfo na Uganda.

Umwaka ushize mu kwezi kwa kabiri, iki cyorezo cyagaragaye muri Tanzania.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .