00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OMS yashimye gahunda yo kwandika abavutse n’abapfuye mu Rwanda

Yanditswe na Manzi Angelo
Kuya 19 Ukuboza 2022 saa 04:19
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryashimye gahunda yo kwandika abapfuye n’abavutse mu Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ikigo gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko kuva mu 2020 gahunda yo kwandika umuntu wavutse n’uwapfuye yatangira bamaze kwandika 715.211 by’abavutse, bandukuza abapfuye 35.270 hifashishijwe ikoranabuhanga(CRVS), ibintu byashimye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe iyandikwa ry’abaturage n’Ikusanyamakuru muri NIDA, Mutijima Bernard, ubwo yari mu gikorwa cy’ ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwandikisha abapfuye mu kagari no mu bitaro.

Ni ubukangurambaga bwateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ikigo cy’Indangamuntu (NIDA) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.

Mutijima mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE yagaragaje inyungu ziri mu kwandikisha umuntu mu buryo bw’ikoranabuhanga bwo kwandika uwapfiriye n’uwavukiye mu muryango (CRVS).

Yagize ati “Kuva 2020 ubu buryo bwafashije igihugu kumenya umubare w’abaturage bakamenyekana umuturage atavunitse cyangwa se kumenya uwitabye Imana muri rusange ni ukumenya imibare y’abaturage n’imimerere yabo, hanyuma hagakurikiraho gukoresha ya mibare y’abaturage mu matora no mu zindi gahunda nko kureberera ubuvuzi bw’abaturage; ubwishingizi mu kwivuza.”

“Kugeza ubu bamaze kwandika abavutse ibihumbi 715,211 ndetse handukuzwa abapfuye ibihumbi 35,270 hifashishijwe ikoranabuhanga(CRVS) ryashyizweho na Leta.”

Yongeyeho ko imibare y’abapfira mu rugo iri hasi kubera ko bashishikariza umuturage kubyarira kwa muganga mu gihe mu kagari bandikirayo wa muntu wagize impamvu zituma atagera kwa muganga, ari yo mpamvu urwo rugero ruri hasi ukurikije abavuka n’abapfira kwa muganga.

Muri Kamena 2020, Leta yavuguruye Itegeko No 32/2016 rigenga abantu n’umuryango, aho ryahaye ububasha abanditsi mu bigo by’ubuvuzi n’abo mu tugari, bwo kwandika mu bitabo by’irangamimerere abavukira n’abapfira kwa muganga cyangwa mu miryango, bigakorerwa aho byabereye yaba mu kigo cy’ubuvuzi cyangwa mu kagari hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni mu gihe mbere ya 2016, byakorwaga n’umwanditsi w’Irangamimerere wo ku rwego rw’umurenge akabyandika mu bitabo ariko kuva mu 2020 Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yitwa CRVS iza ifata uburyo bwo kwandika abapfuye n’abavutse ibushyira mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Kwandikisha uwapfuye mu irangamimere ni ingirakamaro kuko byorohereza abasigaye guhabwa serivise zishamikiye ku kuba barabuze umuntu wabo.

Ikindi kandi bifasha mu koroshya no kwihutisha itangwa rya serivisi z’Irangamimerere no kunoza igenamigambi hagendewe ku mubare w’a bapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kinyaga, Umurenge wa Bumbogo,Akarere ka Gasabo, Mutagoma Jean Damascene avuga ko uwapfushije uwe agomba kubimenyekanisha hakiri kare kandi nta giciro asabwa.

Ati “Iyo ugize ibyago ikintu cya mbere dusaba abaturage gukora ni ukumenyekanisha urupfu aciye ku nzego z’Ubuyobozi zimwegereye icyo gihe bakamukorera inyandiko izamufasha ku kagari kugira ngo uwo muntu yandikwe mu gitabo cy’irangamimerere, akitwaza n’ibyangombwa by’uwapfuye n’abahamya ariko bitwaje ibyangombwa bibaranga.”

Yakomeje vuga ko umuryango wagize ibyago bibafasha ku borohereza urugendo rwo kumenyekanisha ko yitabye Imana kuko mbere byagoranaga kujya ku murenge kubera abantu benshi ndetse ko gusaba serivise bimworohera nk’izijyanye n’umuntu wapfuye.

Mubashankwaya Innocent, ni umuturage wo mu mudugudu wa Ruhinga,Umurenge wa Bumbogo, Akagari ka Ngara mu Karere ka Gasabo yapfushije umubyeyi mu rugo.

Byari agahinda mu muryango we ariko kubera ko Leta y’u Rwanda ikomeje gufasha abaturage kubona serivise hafi yabo bitabagoye, byamworoheye kujya kumwandukuza mu Kagari.

Yagize ati “Kera twajyaga tuvunika kuko twajyaga mu cyahoze cyitwa Komine nyuma baratudohorera tujya mu murenge none ubu ni mu Kagari, reba ayo mafaranga twakoreshaga mbere kandi rimwe nkatwe tuba dushaje dufite indwara nyinshi nkanjye ndwaye amaguru ubwo tugarutse muri urwo rwego nibwo uwo mukecuru wanjye nagiye ku musibisha mu kagari bansaba imyirondoro ye, amakuru arayafata, aramusiba hanyuma bampa icyemezo.”

Umuganga mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(OMS) ushinzwe amakuru y’Ubuzima mu Rwanda, Dr.Candide Tran Ngoc yashimye iyi gahunda igihugu gikomeje gushyiramo imbaraga.

Ati "Turashimira u Rwanda rukomeje guteza imbere uburyo bwo kwegereza serivise umuturage binyuze mu kwandika uwavutse no kwandukuza uwapfuye kuko byatangiye amakuru atangirwa ku bitaro gusa, none ubu bikaba bitangirwa no mu baturage mu tugari, ubwo rero Leta idufashe bamenye uko bikorwa no kugira uruhare mu kongera umubare ukiri hasi mu kwandikisha uwapfuye."

Irangamimerere cyane cyane ibijyanye no kwadikisha uwavutse cyangwa kwandukuza uwapfuye ni isoko inoze kandi ihoraho y’ibarurishamibare; rikaba n’ishingiro ry’uburenganzira bwa muntu, rifasha kandi igihugu gukora igenamigambi rishingiye ku mubare nyawo w’abagituye.

Mutagoma Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kinyaga mu Karere ka Gasabo
Mutijima Bernard yavuze ko abasaga 7000 by'abavutse bamaze kwandikwa mu buryo bw'ikoranabuhanga
Umuryango wa Mubashankwaya uvuga ko wishimira uburyo leta gufasha abaturage kubona serivise hafi yabo bitabagoye
Umuganga mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(OMS) ushinzwe amakuru y'Ubuzima mu Rwanda, Dr. Candide Tran Ngoc yagaragaje ko gahunda yo kwandukuza abapfuye ikwiriye kongerwamo imbaraga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .