Ibi byagarutsweho n’impuguke muri politiki, Prof. Tombola Gustave na Sanateri Uwizeyimana Evode ubwo bari kuri Televiziyo y’Igihugu mu kiganiro cyagarutse ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC.
Prof. Tombola yavuze ko kuba Omega yarishwe ari kurwana bishimangira ko gukomeza ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho bifite ishingiro.
Yavuze ko mu nama izahuza Abakuru b’Ibihugu bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’abo mu Muryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) hazagaragara impamvu u Rwanda rudakwiye guterera iyo.
Ati “U Rwanda rugaragaza ko rwugarijwe ari yo mpamvu rufite ingamba z’ubwirinzi. Abo bakuru b’ibihugu nibumva Omega wiciwe ku mupaka, bazumva ko ibyo u Rwanda ruvuga ari ukuri atari nka wa mwana murizi. Ikindi ni uko RDC yarashe mu Rwanda igambiriye kururwanya kuko ntabwo M23 yari ihari yari iri muri RDC ariko barasa mu Rwanda. Ibyo na byo bizumvikanisha ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwari rufite.”
Uwizeyimana Evode na we yunzemo ati “Minisitiri Nduhungirehe yabikomojeho abwira Perezida Ramaphosa ati ‘wowe ufite ingabo ku mupaka wacu kandi nta ngabo zacu ziri ku mupaka wa Afurika y’Epfo’. Aho murahakora iki?”
Senateri Uwizeyimana Evode yakomeje avuga ko Ntawunguka ‘Omega’ atishwe avuye mu isoko cyangwa mu Misa.
Ati “Nonese se Ntawunguka yishwe avuye ku isoko? Yishwe avuye mu Misa se cyangwa yishwe ari ku rugamba?.”
Abo basesenguzi bombi bagaragaje ko umuti w’ibibazo bya RDC wa mbere ari ibiganiro nk’uko byanagiye bigaragazwa n’imiryango itandukanye, ndetse bashimangira ko kuba abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC bagiye guhura hazabaho gusasa inzobe.
Ntawunguka Pacifique (Omega) yishwe na M23 ku itariki 25 Mutarama 2025.
Yari umuyobozi w’ishami rya gisirikare rya FDLR rizwi nka FOCA ndetse akaba yarafatwaga nk’ishyiga ry’inyuma ryawo mu kuwuhuza na RDC.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!