00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Obama yanenze ibyemezo Trump akomeje gufata kuva yasubira ku butegetsi

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 6 April 2025 saa 03:07
Yasuwe :

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko atewe impugenge n’ibyemezo bya Politiki bigenda bishyirwaho na Donald Trump kuva yatorerwa kuyobora iki gihugu ku nshuro ya Kabiri.

Ibi yabigarutseho mu ijambo yatanze ubwo yasuraga Kaminuza ya Hamilton iherereye muri Leta ya New York, aho yanenze bikomeye politiki zitandukanye zagiye zishyirwaho na Trump harimo kuzamura imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika biturutse mu bindi bihugu.

Mu zindi gahunda za Trum zanenzwe na Obama, zirimo kugabanya amafaranga yakoreshwaga n’ibigo bya Leta, gushyiraho amabwiriza akakaye ku bimukira, ndetse no gufata mu buryo budakwiriye itangazamakuru

Obama yagaragaje ko atishimiye icyemezo Trump aherutse gufata cyo kuzamura imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika.

Ati “Ntabwo ntekereza ko ibyo turi kubona ubu hari icyiza byazanira Amerika.”

Obama w’imyaka 63 yakomeje avuga ko ahangayikishijwe cyane n’uburyo Leta isigaye itera ubwoba za Kaminuza, mu gihe zidatanze abanyeshuri bakoresha uburenganzira bwabo bwo gutanga ibitekerezo.

Obama yavuze ko ibyemezo Trump akomeje gufata, iyo aza kuba ari we wabifashe igihe yari kubutegetsi, abantu batari guceceka ngo babirebere nk’uko bari kubikora kuri Trump.

Obama yanenze bikomeye ibyemezo bya Politiki Trump agenda ashyiraho kuva yasubira ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .